Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga (Miss) w’u Rwanda muri 2020 yagaragaje ko we n’umugabo we Michael Tesfay benda kwibaruka imfura yabo.
Miss Naomie
abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho amafoto yerekana ko akuriwe
ndetse ayaherekesha amagambo agira ati,”Yezu, Urakoze kutugira ababyeyi.
Urakoze cyane gusohoza isezerano ryawe ukaduha umugisha wo kubona umwana
ukunzwe kuruta uko amagambo yabisobanura.”
Mu Ukuboza
2024 nibwo Miss Naomie yakoze ubukwe n’umugabo we Michael Tesfay ukomoka muri
Ethiopia nyuma y’igihe bari bamaze bakundana.
Aba bombi
bashatse umwana ariko baza kugira ibyago inda Miss Naomie yari atwite ivamo,
ndetse nk’uko Miss Naomie yabyanditse mu gitabo yasohoye mu Ukuboza 2025 kitwa
‘More Than a Crown’, yanditsemo ko ibi bihe ari bimwe mu bihe byamugoye mu
buzima bwe.
Miss Naomie yamenyekanye cyane nyuma yo kuba Nyampinga w’u Rwanda muri 2020 ariko na nyuma yaho yakomeje kwamamara binyuze ku mbuga nkoranyambaga, binanyuze mu itsinda abarizwamo rya ‘Mackenzie’ na kompanyi y’imideri iri tsinda ryashinze yitwa Zoi Design. ..