• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umunyamakuru akaba n’umujyanama w’abahanzi, Murindahabi Iréné wamamaye nka M Irene, yasezeranye mu ibanga rikomeye n’umukunzi we Nikuze Liliane, mu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2026. 

?M Irene, uzwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda ndetse akaba ari na we washinze inzu ifasha abahanzi ya MIE Empire, amaze igihe ari mu rukundo n’umukunzi we Nikuze Liliane.

?Urugendo rwabo rw’urukundo rwatangiye kumenyekana cyane muri Gicurasi 2026, ubwo M Irene yatangazaga ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we.

?Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026, M Irene yasangije abamukurikira amafoto agaragaza ibihe byiza yagiranye n’umukunzi we, anatangaza ko urukundo rwabo rugiye kwinjira mu kindi cyiciro, cyo kubana nk’umugabo n’umugore.

?Amakuru yari yatangajwe icyo gihe yavugaga ko Nikuze Liliane asanzwe atuye mu Bubiligi, ndetse hakaba hari ibitekerezo by’uko imwe mu mihango y’ubukwe bwabo ishobora kubera muri icyo gihugu, mu gihe indi mihango yari iteganyijwe kubera mu Rwanda.

?M Irene kandi yari amaze gutangaza ko ubukwe bwe na Liliane buzaba ku wa 15 Kanama 2026. Mu butumwa yigeze gusangiza abamukurikira, yifashishije amagambo yo muri Bibiliya Yera yo mu Imigani 31:25-26, agira ati: “Imbaraga n'icyubahiro ni byo myambaro ye, kandi igihe kizaza azaba agiseka atacyitayeho. Abumbuza akanwa ke ubwenge, kandi itegeko ry'ururimi rwe riva ku rukundo.”

?Aya magambo yafashwe nk’uburyo M Irene yagaragazaga urukundo n’icyubahiro afitiye umukunzi we, mu gihe biteguraga gutangira ubuzima bushya.

?Integuza y’ubukwe bwabo na yo yariho amagambo yo muri Yeremiya 29:11, agaragaza icyizere cy’ejo hazaza n’umugambi mwiza w’Imana ku buzima bwabo.

Kuri uyu wa 11 Kanama 2026, M Irene na Nikuze Liliane bageze ku yindi ntambwe ikomeye y’urugendo rwabo, ubwo basezeranaga imbere y’amategeko.

Uyu muhango wabaye mu ibanga rikomeye, aho amakuru yawo yaje kumenyekana binyuze ku mashusho n’amafoto yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza M Irene na Liliane bari mu muhango wo gusezerana.

?Ibi bibaye hasigaye iminsi mike ngo aba bombi bakomeze imihango y’ubukwe bwabo, iteganyijwe ku wa 15 Kanama 2026.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments