Urukiko rw’Ikirenga rwashyizeho amabwiriza mashya agamije kunoza uburyo imanza zirimo abana zakirwa, ziburanishwa ndetse zigafatwaho imyanzuro, hagamijwe kurengera umwana no kubahiriza uburenganzira bwe.
Aya mabwiriza yashyizweho umukono na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa 01 Ukwakira 2026. Azatangira gukurikizwa ku wa 01 Ugushyingo 2026.
Aya mabwiriza areba umuntu wese utarageza ku myaka 18, yaba ari umwana ukurikiranweho icyaha, uwakorewe icyaha cyangwa ufite uruhare mu rubanza rw’imibereho cyangwa imbonezamubano.
Imanza z’abana zizajya ziburanishwa mu buryo bwihariye
Aho bishoboka, inkiko zizajya zigena iminsi yihariye yo kuburanishamo imanza zirimo abana. Hazanashyirwaho abacamanza bafite ubumenyi n’amahugurwa byihariye mu kuburanisha imanza z’abana.
Mbere y’uko urubanza rwandikwa, Ubushinjacyaha buzajya butanga raporo irambuye ku mwana. Iyi raporo izajya ishyirwa muri dosiye y’urubanza, kandi kutayitanga bizabuza urubanza kwandikwa mu rukiko.
Raporo izajya ikubiyemo amakuru ku mateka y’umwana n’umuryango we, ubuzima, amashuri, imikurire, imibereho yo mu rugo ndetse n’ibyavuye mu isuzuma ry’ubuzima cyangwa imitekerereze igihe ryakozwe.
Izajya kandi igaragaza inama ku buryo umwana yafashwa kwisubiraho no gusubira mu buzima busanzwe.
Hazajya habaho inama ibanziriza iburanisha
Mbere y’uko urubanza rureba umwana rushyirwa kuri gahunda y’iburanisha, ubwanditsi bw’urukiko buzajya butegura inama ibanziriza iburanisha.
Iyi nama izafasha kureba niba dosiye yuzuye, kumenya niba umwana yiteguye kuburana no gutegura uburyo iburanisha ryakorwa mu buryo bwubahiriza inyungu ze.
Ababuranisha imanza z’abana ntibazajya bambara imyambaro isanzwe y’akazi
Mu gihe cy’iburanisha ry’umwana, abacamanza, abashinjacyaha n’abavoka bazajya birinda kwambara imyambaro isanzwe iranga imyuga yabo.
Bazajya kandi bakoresha ururimi umwana yumva, bamusobanurire ibikubiye mu rubanza ndetse n’ibikorwa bigiye gukorwa.
Abashinzwe umutekano bambaye imyambaro y’akazi na bo ntibazajya baba mu cyumba cy’iburanisha, keretse igihe kuba bahari ari ngombwa mu rwego rwo kurinda umutekano.
Abana bazajya batandukanywa n’abantu bakuru
Umwana ukurikiranweho icyaha afunzwe azajya atandukanywa n’abantu bakuru mu gihe atwawe ajyanwa mu rukiko.
Abana bahamagajwe mu rukiko na bo bazajya bategereza ahantu hizewe hatandukanye n’abantu bakuru, haba mbere cyangwa nyuma y’iburanisha.
Umwana ashobora kandi guherekezwa n’umuntu mukuru yizeye cyangwa, igihe bibaye ngombwa, n’umwavoka.
Umwirondoro w’umwana uzajya urindwa
Aya mabwiriza ateganya ko amazina n’andi makuru agaragaza umwirondoro w’umwana ukurikiranyweho icyaha, uwakorewe icyaha cyangwa uwitabajwe nk’umutangabuhamya bitazajya bitangazwa mu ruhame cyangwa mu bitangazamakuru.
N’abantu bemerewe gukurikirana iburanisha ntibazemererwa gutangaza amakuru ashobora gutuma umwana amenyekana cyangwa amakuru y’ibanga arebana n’urubanza.
Gusubiza umwana mu buzima busanzwe bizajya bishyirwa imbere
Aya mabwiriza asaba inkiko gushyira imbere gufasha umwana kwisubiraho no gusubira mu buzima busanzwe, aho kwibanda gusa ku kumuhana.
Aho amategeko abiteganya, inkiko zizajya zishishikariza umwana n’uwakorewe icyaha gushaka ubwumvikane cyangwa gukemura ikibazo mu mahoro.
Abacamanza basabwa kandi kuzirikana umwihariko wa buri mwana no kubigaragaza mu myanzuro bafata.
Muri rusange, aya mabwiriza agamije gutuma imanza zirimo abana ziburanishwa mu buryo bwihuse kandi buboneye, ariko cyane cyane hagashyirwaho uburyo bwihariye bwo kubarinda, kubahiriza uburenganzira bwabo no gushyira imbere inyungu z’umwana mu gihe cyose urubanza rumara.
Like This Post? Related Posts