• Amakuru / MU-RWANDA


Ingabire Victoire Umuhoza, washinze ishyaka DALFA-Umurinzi ritemerewe gukorera mu Rwanda, yabwiye Urukiko Rukuru rwa Kigali ko imvugo yavugiwe mu mahugurwa yo mu 2021 ivuga ko hagomba “kuribwa FPR ibinyunguti umubiri wose” idakwiye gushingirwaho mu kumushinja umugambi wo guhirika ubutegetsi.

Kuri uyu wa 05 Ukwakira 2026, mu gihe Ingabire yakomezaga kwiregura mu rubanza aregwamo n’abandi icyenda, yavuze ko amagambo yavugiwe muri ayo mahugurwa atagaragaza ko we yari afite umugambi wo gukuraho ubutegetsi.

Ubushinjacyaha bwari bwumvishije Urukiko Rukuru rwa Kigali amajwi yafatiwe mu mahugurwa yabaye muri Nzeri 2021, bwagaragaza ko ayo mahugurwa atari agamije kwiga Icyongereza gusa, ahubwo ko yari urubuga rwo gutegura ibikorwa bigamije guhirika ubutegetsi.

Muri ayo majwi, bamwe mu bitabiriye ayo mahugurwa baganiriye ku bikorwa bitandukanye byo kurwanya Leta y’u Rwanda, birimo ibyiswe “Serwakira” na “Shira Ubwoba Udahungetwa Ugahungeta”.

Mu biganiro byumviswe n’urukiko, Habimana Hamad yumvikanye avuga ko hakwiye gushakwa uburyo “barya FPR Inkotanyi ibinyunguti umubiri wose”, mu rwego rwo kuyihangara bifashishije ibyo bari bahuguriwe.

Ubushinjacyaha bwagaragaje aya magambo n’ibindi byavugiwe muri ayo mahugurwa nk’ibimenyetso bishobora kugaragaza umugambi wo guhirika ubutegetsi.

Ariko Ingabire yavuze ko ibyo bidahagije kugira ngo hagaragazwe ko yari muri uwo mugambi.

Yasobanuye ko amahugurwa yabaye muri Nzeri 2021 atigeze ayitabira, kandi ko Ubushinjacyaha butigeze bugaragaza ibimenyetso by’uko yayitabiriye.

Ingabire kandi yavuze ko kuba yarashinzwe guhuza ibikorwa by’abitabiriye amahugurwa bo mu Rwanda n’abari hanze y’igihugu bidahita bivuga ko yemeye cyangwa yagize uruhare mu byo abandi bavugiye muri ayo mahugurwa.

Yabwiye urukiko ko mu rubanza rw’inshinjabyaha umuntu akwiye kubazwa ibikorwa bye bwite, aho kubazwa amagambo cyangwa ibikorwa by’abandi bantu.

Ati: “None se ibyavugiwe mu mahugurwa bihinduka umugambi wanjye wo gukuraho ubutegetsi gute?”

Ingabire kandi yibajije niba amagambo ya Habimana Hamad avuga ko bagomba “kurya ibinyunguti FPR umubiri wose” ashobora kuba ikimenyetso gihagije cyo kwemeza ko muri ayo mahugurwa hateguwe umugambi wo gukuraho ubutegetsi, kandi ko na we yari awurimo.

Ati: “Ubushinjacyaha buvuga ngo Hamad yavuze ko bagomba kurya ibinyunguti FPR umubiri wose. Njyewe nkibaza, ese aya magambo yashingirwaho hemezwa ko muri aya mahugurwa hateguriwemo umugambi wo gukuraho ubutegetsi?”

Ingabire ashinjwa ibyaha birindwi bifitanye isano n’umugambi wo guhirika ubutegetsi. Muri byo harimo gushyiraho, gutunganya no kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kugirira nabi ubutegetsi buriho no gukwiza amakuru atari yo.

Aregwa hamwe n’abandi icyenda barimo Habimana Hamad, Masengesho Emmanuel, Mutabazi Alphonse, Nahimana Marcel, Ndayishimiye Jean Claude, Nsengimana Théoneste, Rucubanganya Alexis, Sibomana Sylvain na Uwatuje Joyeuse.

Urubanza ruzakomeza kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 06 Ukwakira 2026, aho Ingabire Victoire Umuhoza azakomeza kwiregura.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments