• Amakuru / MU-RWANDA

Umushumba Mukuru w’Itorero Noble Family Church, Apostle Mignonne Alice Kabera, yashyikirije Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, sheki ya Miliyoni 20 z’Amafaranga y’u Rwanda, nk’inkunga yatanzwe n’iryo torero izifashishwa mu gusana inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Byabereye mu gutangiza ku mugaragaro igiterane ‘Abagore Twese Hamwe’ (All Women Together Conference 2026) gitegurwa n’Umuryango Women Foundation Ministries, kizaba kuva tariki 11 - 15 Kanama 2026 ++mu nyubako ya BK Arena.

Mudaheranwa Regis wari uhagarariye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yashimye iyo nkunga, agaragaza ko izafasha mu gusana inzu zirindwi mu nzu 45 z’abarokotse zikeneye gusanwa muri Kinyinya.

Apostle Mignonne Kabera uyobora Noble Family Church yasobanuye ko izo Miliyoni 20 Frw zijyanye na gahunda yiswe ‘Wirira 20’, ni ukuvuga gahunda yo kwizihiza imyaka 20 ishize ibikorwa by’Itorero Noble Family Church n’Umuryango Women Foundation Ministries bitangijwe, no kwishimira impinduka byagize mu buzima bw’Abanyarwanda.

Apostle Mignonne Kabera avuga ko bishimira ibyo bagezeho muri iyo myaka 20 bamaze, ariko ko urugendo rukomeje haba mu kwiyubaka nk’itorero ndetse n’umuryango Women Foundation Ministries, ari na ko bongera ibikorwa byo gufasha sosiyete Nyarwanda.

Yagize ati “Ntituragera aho tujya, ariko nibura ntawe ugenda atarakambakambye, nta n’uwiruka ataragenze. Rero iki gikorwa ni gito ariko turakomeje. Ni uburyo bwo gusanira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 32 ishize, nubwo iminsi ijana yo kwibuka yarangiye. Iki gihugu cyacu cyihesha agaciro ku buryo hari inkunga batemera. Rero twishimiye ko bicye dushobora gukora babyemera, ni umugisha. Turashimira Imana ku bw’Igihugu cyiza kitwemerera kikaduha amahirwe y’ubufatanye mu bikorwa nk’ibi.”

Si ubwa mbere iri torero ritanze inkunga yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kuko no mu mwaka ushize batanze indi nkunga ya Miliyoni 15 Frw yo kubakira imiryango yo muri Kigali ubwiherero no kurwanya imirire mibi mu bana.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments