Minisitiri
w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe,
yavuze ko ibihugu bya Afurika bigomba gukomeza guhuza imbaraga no kubaka
ubushobozi bwabyo mu ikoranabuhanga rya sisitemu zigenga, kuko rikomeje kugira
uruhare rukomeye mu mutekano n’ubwirinzi bw’umugabane.
Ibi
Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho kuri uyu wa 12 Kanama 2026 ubwo
hafungurwaga Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA), iri kubera mu
Rwanda.
Iyi nama
yitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu 50 bitandukanye byo ku mugabane wa
Afurika no hanze yawo aho bari mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru ku ngaruka
n’amahirwe azanwa n’izamuka rya sisitemu zigenga n’ikoranabuhanga.
Iyi nama
yahurije hamwe abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano, abafata ibyemezo muri za
guverinoma, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’iyo mu karere,
abashakashatsi ndetse n’ibigo by’ubusesenguzi.
Minisitiri
Nduhungirehe, yavuze ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) na sisitemu
zigenga bigenda birushaho kuboneka no gukoreshwa, ndetse ko bitakiri mu maboko
y’ibihugu n’inzego za Leta gusa, ahubwo ko imitwe y’iterabwoba n’abigenga
bashobora kurigeraho.
Yavuze ko
iyi mpinduka isaba inzego z’umutekano n’iz’ubwirinzi muri Afurika guhora
zihindura imikorere no kwitegura ibibazo bishya bishobora guterwa n’iri
koranabuhanga.
Ati:
“Afurika ntishobora kwemera gusigara inyuma mu gihe iri koranabuhanga rikomeje
gutera imbere.”
Minisitiri
Nduhungirehe kandi yashimangiye ko Afurika ikeneye gusobanukirwa neza ingaruka
za sisitemu zigenga ku mutekano, ku busugire bw’ibihugu ndetse n’ubwigenge mu
gufata ibyemezo bya ngombwa mu rwego rw’ingamba z’umutekano.
Yavuze ko
nubwo hari impungenge, ariko iri koranabuhanga rishobora no kuba amahirwe
akomeye ku mutekano w’umugabane, cyane cyane mu guhangana n’ibibazo birimo
iterabwoba, imitwe yitwaje intwaro n’ibyaha byateguwe.
Yavuze ko
kugira ngo Afurika ibashe kungukira muri iri koranabuhanga, igomba gushora
imari mu bushobozi bwayo, harimo guteza imbere ubumenyi n’abahanga, gukomeza
inzego zayo no kubaka ubushobozi bwo gukora no gushaka ibisubizo ku gukoresha
ikoranabuhanga bijyanye n’ibibazo byihariye umugabane ufite.
Ati: “Ibi
bisobanuye guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bukenewe, gukomeza inzego zacu
no kubaka ubushobozi bwo guhindura no guteza imbere ibisubizo bijyanye
n’imiterere yacu.”
Iyi nama
ibaye mu gihe ikoreshwa rya AI na Sisitemu Zigenga ririmo kwaguka ku rwego
mpuzamahanga, ari nayo ntego y’ibi biganiro aho ibihugu biganira ku buryo bwo
gukoresha iri koranabuhanga mu rwego rw’umutekano hanirindwa ingaruka rishobora
gutera mu gihe ritagenzuwe neza.
Umunyamabanga
Mukuru w’Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA), Lt Gen (Rtd) Frank
Mushyo Kamanzi, yagaragaje ko urwego rw’umutekano rudakwiye gusigara inyuma mu
gihe izindi ziri kugendana n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo
hejuru kandi ritanga impinduka.
Mu nama ya
ISCA yabereye mu Rwanda mu 2025, Perezida Paul Kagame yashimangiye ko
umutekano wa Afurika utagomba gucungwa n’abandi, asaba Abanyafurika kugira
uruhare runini mu kwishakira ibisubizo by’ibibazo byabo by’umutekano.
Yagize ati
“Kuva kera umutekano wacu wafatwaga nk’umutwaro ugomba kwikorerwa n’abandi,
tugiramo uruhare ruto cyane ntihagire inyungu zijyanye n’uburyo tubayeho
cyangwa ubushake bwacu. Iyi mikorere ntiyatanze umusaruro haba kuri Afurika no
ku Isi.”
ISCA ni
urubuga rwashyiriweho guteza imbere ibiganiro, ubushakashatsi, kungurana
ubumenyi n’ubufatanye ku bibazo by’umutekano muri Afurika.