Abayobozi batatu bo mu Karere ka Karongi batawe muri yombi bazira gucuruza inzoga z’ibyuma zakuwe ku isoko ry’u Rwanda mu minsi ishize, mu gihe ubuyobozi bukomeje ibikorwa byo kuzivanaho ku isoko kubera ingaruka zigira ku buzima bw’abaturage.
Abafashwe
barimo Umuyobozi w’Umudugudu wo mu
Murenge wa Murundi, Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akagari ka Rutabi ndetse
na SEDO w’Akagari ka Kavumu, utu tugari twombi two mu Murenge wa Twumba.
Aba
bayobozi bafashwe nyuma yo gufatirwa mu bikorwa byo gucuruza izi nzoga, nk’uko
byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi ku wa 12 Kanama 2026.
Ibi
byabaye mu gihe Akarere ka Karongi kari mu gikorwa cyo gukusanya no kumena
inzoga z’ibyuma n’urwagwa rwari rugicuruzwa mu mirenge 13 igize aka karere.
Muri
icyo gikorwa, hamennwe litiro 2,152
z’inzoga zitandukanye, zirimo Konyagi,
Kiwingu, Ingufu Gin, Rack Gin, African Gin ndetse n’urwagwa ruzwi ku
izina ry’Umuziburo.
“Hari izindi zikomeje guhishwa”
Umuyobozi
w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald,
yavuze ko nubwo hamennwe izigera ku bihumbi bibiri, ibikorwa byo kuzivanaho ku
isoko bitararangira.
Yavuze
ko hari abaturage bakomeje kuzihisha mu ngo zabo kugira ngo batazifatirwa mu
masoko cyangwa aho bazicururiza.
Ati:“Uyu
munsi twamennye litiro 2,152. Ntabwo twavuga ko zarangiye kuko n’ubu izi tumaze
kumena harimo izaje mu gitondo. Hari abaturage bumva nabi bagiye bazikura aho
bacururiza bakajya kuzihisha mu ngo.”
Muzungu
yavuze ko abanga kuzitanga ku bushake, iyo bafashwe bazitwaye, bajyanwa
gufungwa.
Ati:“Uyu
munsi dufite abayobozi barimo Mudugudu, SECO na Visi Perezida w’Inama Njyanama
y’Akagari bari mu maboko ya Polisi kuko bo ubwabo bafashwe bari kuzicuruza.”
RIB ivuga ko kuzicuruza bishobora
gukururira umuntu icyaha
Urwego
rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB),
ruvuga ko umuntu ufashwe acuruza inzoga z’ibyuma cyangwa izindi nzoga zakozwe
n’inganda zafunzwe kubera kutubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge ashobora
gukurikiranwa ku cyaha cyo guha umuntu
ikintu gishobora gushegesha ubuzima bwe.
Ibi
bije mu rwego rwo gukomeza kurwanya inzoga zitemewe cyangwa zidafite
ubuziranenge, cyane cyane izagiye zigaragaza ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Abigeze kuzinywa bavuga ku ngaruka
zabyo
Bamwe
mu baturage bigeze kunywa inzoga z’ibyuma bavuga ko zabagiraga ingaruka
zitandukanye, haba ku buzima ndetse no ku mibereho y’imiryango yabo.
Kanyamanza Athanase, wavuze ko yamaze imyaka 10 anywa izi nzoga, yavuze ko iyo
yazinywaga yumvaga mu nda hakokera.
Avuga
ko nyuma yo kuzireka, ibibazo by’ubuzima yaterwaga na zo byagabanutse, ndetse
n’imyitwarire y’urugomo yagiraga kubera ubusinzi ikaba yarashize.
Na
Serugo Sosthène, wahoze anywa
inzoga z’ibyuma, yavuze ko iyo yabaga yazinyoye yumvaga ububabare mu gatuza.
Yatanze
n’urugero rw’umuntu bari basanzwe bakorana ku magare, avuga ko uwo mugenzi we
yanywaga Ingufu buri munsi atayivangiye, kugeza ubwo yaje gupfa.
Ati:“Hari
mugenzi wanjye twakoranaga amagare, wanywaga Ingufu buri munsi atayivangiye.
Twagiye kubona tubona umutima we uraturitse arapfa.”
Abaturage bavuga ko inzoga z’ibyuma
zari zarabaye ikibazo
Mukamugema
Janvière, Umuyobozi w’Umudugudu wa Buhoro, Akagari ka Kibilizi, yavuze ko mbere
y’uko inzoga z’ibyuma zitangira gukurikiranwa cyane, ubusinzi bwaziterwaga
bwari bwarabaye ikibazo gikomeye mu baturage.
Avuga
ko mu gihe zari zikiri ku isoko, hari n’igihe mu cyumweru abantu bagera kuri
batanu barwanaga bitewe n’ubusinzi.
Ati:“Ibyuma
bitaracibwa, ntabwo naryamaga kuko mu cyumweru abantu batanu barwanaga kubera
ubusinzi.”
Ibikorwa
byo gukusanya no kumena inzoga z’ibyuma bikomeje mu bice bitandukanye by’igihugu,
mu rwego rwo kuzikura ku isoko no kurinda abaturage ingaruka ziterwa no kunywa
inzoga zitujuje ubuziranenge.
Kuba
n’abayobozi bafatwa bakekwaho kuzigurisha, ubuyobozi buvuga ko ari ubutumwa
bukomeye ko nta muntu ukwiye gukoresha
umwanya afite mu buyobozi mu kurengera cyangwa gucuruza ibicuruzwa bishobora
gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.