Ibitero bikomeye Ukraine yagabye ikoresheje drones na misile byibasiye icyambu cya Novorossiysk, giherereye ku Nyanja y’Umukara mu Burusiya, byangiza ibikorwaremezo by’ingenzi byifashishwa mu kohereza ibinyampeke mu mahanga, ndetse binibasira ibirindiro by’ingabo z’Uburusiya zirwanira mu mazi.
Abayobozi bo mu karere ka Krasnodar bavuze ko ibyo bitero byagabwe mu ijoro byahitanye abantu batatu, barimo umwana w’imyaka umunani, mu gihe abandi 24 bakomeretse.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko ingabo z’igihugu cye zakoresheje misile, indege za gisirikare ndetse na drones zo mu mazi mu gikorwa yise “igikorwa kidasanzwe”, kigamije kwibasira ibirindiro by’ingabo z’Uburusiya. Icyakora, Zelensky ntiyigeze avuga ko ibikorwaremezo byohereza ibinyampeke byangijwe.
Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko muri ibyo bitero amato ane y’intambara y’Uburusiya, harimo n’amato abiri mato yibasiwe.
Ikigo gikomeye mu bucuruzi bw’ibinyampeke cyemeje ko kimwe mu bikorwa byacyo cyangijwe n’iki gitero. Ibi byemejwe kandi n’andi masoko y’amakuru, arimo ibiro ntaramakuru Reuters ndetse n’ikinyamakuru cyo mu Burusiya RBK.
Kugeza ubu, Uburusiya ntiburagaragaza ku mugaragaro umubare w’ibyangijwe n’ibi bitero ku bikorwa remezo by’icyambu. Mu kandi gace ka Krasnodar, guverineri Veniamin Kondratyev yavuze ko umuntu umwe yapfuye nyuma yo gukubitwa n’ibisigazwa bya drone byaguye hasi.
Uburusiya na bwo bwibasiye Ukraine
Muri icyo gihe, Uburusiya na bwo bwagabye ibitero by’indege n’ibisasu muri Ukraine hagati yo ku wa Kabiri no ku wa Gatatu, bihitana nibura abasivili 11. Benshi muri bo bapfiriye mu mujyi wa Zaporizhzhia, mu majyepfo ya Ukraine, nyuma y’uko Uburusiya buhagabye ibitero byakoreshejwemo misile za ballistique ndetse n’ibisasu bya glide bombs.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya, Maria Zakharova, yashinje Ukraine kwibasira ibikorwa remezo by’Uburusiya bifitanye isano n’ubuhinzi no kohereza ibinyampeke mu mahanga.
Zakharova yavuze ko ibyo bitero bishobora kugira ingaruka ku isoko ry’ibiribwa ku isi, bikazamura ibiciro ndetse bikongera impungenge z’ibura ry’ibinyampeke.
Kuva Uburusiya bwatangiza igitero simusiga kuri Ukraine mu mwaka wa 2022, intambara ikomeje guteza impungenge ku mutekano w’ibiribwa ku isi.
Uburusiya na Ukraine biri mu bihugu by’ingenzi ku isi byohereza ibinyampeke mu mahanga. Bityo, ihungabana ry’ibikorwa remezo n’inzira z’ubucuruzi zo ku Nyanja y’Umukara rishobora kugira ingaruka ku bihugu byinshi, cyane cyane ibishingira kuri ibyo bihugu mu kubona ibiribwa.
Like This Post? Related Posts