Ramjaane
Joshua, yatangaje ko kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwe byagize
uruhare mu gutuma mugenzi we Clapton Kibonge arushaho kwigirira icyizere no
kwihagararaho nk’umugabo mu rugendo rwo kubaka umwuga we agezeho kugeza ubu.
Uyu
munyarwenya akaba n’umunyamakuru Joshua Niyoyita uzwi nka Ramjaane yavuze ko
kuba yaragiye muri Amerika atabifata nk’amahirwe asanzwe, ahubwo ko yari
umugambi w’Imana wari ugamije no gufasha abo bakoranaga gukomera, by’umwihariko
Clapton Kibonge.
"Kujya
muri Amerika wari umugambi w’Imana, byari ukugira ngo ngende Clapton Kibonge
abe umugabo kandi ni inkuru mpamo rwose. Clapton nimuganira azabikubwira ko iyo
nguma hano mu Rwanda ntabwo yari kuba umugabo.” Ubwo yaganiraga na Isango Star.
Ramjaane
yanasobanuye ko icyo gihe Clapton yari umunyarwenya wari usanzwe
amwishingikirizaho cyane, ku buryo yatekerezaga ko ibyinshi mu bikorwa byabo
bidashoboka Ramjaane adahari.
Ati “Clapton
yari umunyabwoba ukomeye cyane, yari azi ko ibintu byose Ramjaane adahari
bitaba kandi twarasenze Imana yaratubwiye ko izadukomeza, ariko Clapton akaba
ari we ushidikanya.”
Ramjaane
yakomeje avuga ko umunsi wo gutandukana kwabo ku kibuga cy’indege wamugumye ku
mutima, kuko Clapton yari yagize amarangamutima akomeye ubwo yamusezeragaho
ubwo yari kumwe na benshi mu bari bagize iitsinda ryabo barimo 5K Etienne na
Clapton Kibonke na Japhet Mpazimaka waje kuzamo nyuma.
Ramjaane
Joshua yamenyekanye cyane mu Rwanda binyuze mu bikorwa by’urwenya n’ibiganiro
birimo The Ramjaane Show, ndetse anagira uruhare mu gushinga itsinda
ry’abanyamuryango ryitwaga Abanyagasani.
Nyuma yo
kwimukira muri Amerika, yakomeje ibikorwa bye mu myidagaduro no gufasha
Abanyarwanda, cyane cyane binyuze muri Ramjaane Joshua Foundation.
Aho muri iyi minsi amaze mu biruhuko arimo
hano mu Rwanda akomeje ibikorwa bye by’ivugabutumwa ndetse no gufasha Abatishoboye aho
yatanze Ubwisungane bw’ubuzima mu karere
ka Bugesera