• Amakuru / MU-RWANDA


Umusore wo mu Karere ka Gisagara yatawe muri yombi akekwaho kwica umukobwa w’imyaka 26 y'amavuko bakundanaga, bikekwa ko amakimbirane yabo ashobora kuba afitanye isano n’uko umwe yanduje undi virusi itera SIDA.

Ibi byabaye mu gicuku cyo ku wa 13 Kanama 2026, mu Mudugudu wa Kavumu, mu Kagari ka Gitoki, mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y'Amajyepfo.

Nyakwigendera yari mu kigero cy’imyaka 26 y'amavuko mu gihe ukekwaho kumwica ari mu kigero cy’imyaka 27 y'amavuko.

Uyu mukobwa yari asanzwe acururiza inzoga zivanze na butike muri ako gace, kandi amakuru y’ibanze avuga ko yari asanzwe akundana n’uwo musore. 

Bikekwa ko umubano wabo ushobora kuba waragize uruhare mu bibazo byaje kubabaho, birimo n’amakuru avuga ko umwe ashobora kuba yaranduje undi indwara idakira.

Umurambo w’umukobwa wasanzwe mu nzu yacururizagamo, ari na ho bikekwa ko yiciwe. Abaturage bawubonye bavuze ko nyakwigendera yari yaciwe ijosi ndetse afite ibikomere byatewe n’ibyuma ku bice bitandukanye by’umubiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save, Murenzi Augustin, yabwiye IGIHE ko ibimenyetso by’ibanze bigaragaza ko uyu mukobwa n’umusore bakundanaga ndetse ko bari basangiye mu cyumba mbere y’uko ibyago biba.

Yagize ati: “Umukobwa yavukaga mu Karere ka Karongi, naho umusore avuka i Save. Icyo twabonye ni uko barimo basangira gusa. Hari abavuga ko bapfuye ko umwe yanduje undi indwara idakira, gusa iperereza ryatangiye kandi rirakomeje.”

Umusore ukekwaho ubu bwicanyi, wari usanzwe akora akazi ko gutwara amagare, yahise acika nyuma y’ibyabaye. Yaje gufatwa n’inzego z’umutekano mu Murenge wa Mbazi, mu Karere ka Huye.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibirizi mu Karere ka Gisagara kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyabaye n’impamvu yabyo.

Murenzi yasabye abaturage kwirinda gukora ibyaha by’ubwicanyi, kuko bigira ingaruka zikomeye ku miryango no kuri sosiyete, kandi umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cy’ubwicanyi ahanishwa igihano kiremereye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments