Umusore w’imyaka 18 y'amavuko wo mu Murenge wa Nyagisozi, Akarere ka Nyanza, yapfuye yiyahuye, bikekwa ko yaba yarabitewe n’agahinda k’urukundo nyuma yo kumenya ko umukobwa bakundanaga afite undi musore.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Kamena 2026, ahagana saa kumi n’ebyiri, aho umurambo w'uwo musore witwaga Nyandwi Eric wasanzwe umanitse ku giti cy’ipera, mu Mudugudu wa Nyaruvumu, Akagari ka Rurangazi, Umurenge wa Nyagisozi.
Abaturage babonye umurambo wa nyakwigendera bavuga ko nta gikomere wagaragazaga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Habinshuti Slydio, yabwiye IGIHE ko bakimara kumenya ayo makuru bihutiye kujya ahabereye ibyago bari kumwe n’inzego z’umutekano, bagasanga nyakwigendera yamaze gupfa.
Ati: “Bikekwa ko yabitewe n’agahinda k’umukobwa bari incuti w’imyaka 21, maze nyakwigendera aza kumenya ko umukobwa afite undi musore bakundana. Birangira kwiyakira bimunaniye, bityo bikekwa ko ari byo byatumye yiyambura ubuzima. Gusa inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza.”
Yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y'uko ushyingurwa .
Habinshuti yasabye abaturage, by’umwihariko urubyiruko, kwirinda kwiyambura ubuzima ku mpamvu iyo ari yo yose. Yagaragaje ko iyo umuntu akwanze cyangwa se akagira undi muntu akunda, na we ashobora gukunda undi, bityo ko kwiyahura atari igisubizo kandi bidakwiye.
Yasabye kandi abaturage kwihanganisha no gufasha abantu bahuye n’agahinda gakomeye, cyane cyane urubyiruko, kugira ngo babashe kubona ubufasha n’inama aho gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.
Ubuyobozi bwihanganishije umuryango wa Nyandwi Eric muri ibi bihe bikomeye urimo nyuma yo kubura umwana wabo.
Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr. Iyamuremye Jean Damascène, muri Nzeri 2025, yatangaje ko mu bitera abantu gutekereza kwiyahura harimo amakimbirane yo mu muryango, kubura ubufasha mu muryango, ibibazo by’amikoro, indwara zo mu mutwe, agahinda n’indwara zidakira.
Yagize ati:"Umubabaro w’amarangamutima abantu baba bafite mu gihe cy’akababaro ntukunda kugaragara kugeza igihe ugeze ku kigero cyo hejuru. Ni yo mpamvu kuganira kuri ibyo bibazo ari ingenzi. Dushishikariza abantu kudahangana n’ibibazo bonyine, kuko n’ibiganiro bisanzwe bishobora gufasha umuntu gukira."
Imibare itangazwa na RBC igaragaza ko umubare w’abagerageje kwiyahura mu Rwanda wageze ku bantu 602 mu mwaka ushize wa 2024, kandi 51,3% ari abafite imyaka iri hagati ya 19 na 35.