Umunyamakuru
Murindahabi Iréné yasabye anakwa Nishimwe Liliane mu birori by’ubukwe byabereye
ku Gisozi muri Intare Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2026.
Murindahabi
wamamaye cyane mu nkuru z’imyidagaduro nka M. Iréné yakoze ubukwe nyuma yo
gusezerana mu mategeko tariki 11 Kanama 2026 mu Murenge wa Gishari, mu
Karere ka Rwamagana.
Ubukwe bwa
Murindahabi na Nishimwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda biri mu
ngeri zitandukanye birangajwe imbere na Hon. Bamporiki Edouard wari mu basaza basabira
Murindahabi.
Ibindi
byamamare byitabiriye ibi birori birimo Phil Peter, Rumaga, MC Nario, Rocky
Kimomo, Chris Eazzy, Tito Kimenyi, Reagan Rugaju, Sam Zuby, Fally Merci na
Mahoro Nasri ni bamwe mu bari bambariye Murindahabi ndetse n’ibindi byamamare
nka Coach Gael, Bruce Melodie, Fuadi, Tidjara Kabendera, Micky na Aga, Inkindi
Aisha, Dj Crush, Judy, Tonalite, Dogiteri Nsabi, Sankara, Gerard Mbabazi,
Rufonsina, Mariya Yohana wari nyirasenge w’umugeni n’ibindi byinshi.
Uretse
umuhango wo gusaba no gukwa, aba bombi banasezeranye imbere y’Imana kubana
akaramata mu rusengero rwa Kigali Christian Assembly Church ruherereye i
Gikondo.
Muri ubu
bukwe, Murindahabi yanerekanye umukobwa we w’imfura witwa Uteterase Irera
Murindahabi Vigzilla.
Murindahabi
ni umwe mu banyamakuru bakomeye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro aho
yamenyekanye by’umwihariko ku muyoboro we wa YouTube witwa MI Empire iri mu
miyoboro micye ifite abayikurikira (Subscribers) barenga miliyoni mu Rwanda
ndetse kuri uyu muyoboro niho haciye ubu bukwe imbonankubone (Live).
Murindahabi
yanakoreye ibitangazamakuru birimo Magic FC, Isango Star ari naho yamenyekanye
cyane ndetse n’Isibo TV.
Murindahabi
kandi yamenyekanye mu kuzamura no gukorana n’abahanzi abareberera inyungu
(Manager) aho yakoranye n’abarimo Niyo Bosco, n’abavandimwe Vestine na Dorcas
baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana.