Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yatangaje ko mu minsi iri imbere azageza ijambo ku gihugu (address à la nation), kugira ngo asobanure birambuye imiterere y’ibiganiro by’igihugu bigamije guhuza Abanye-Congo.
Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe gusa ubwo ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ryatangazaga ko rigiye kongera ibikorwa byo gukangurira abaturage gukora imyigaragambyo.
Tshisekedi yabivugiye i Libreville muri Gabon, ku Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026, ubwo yagiranaga ibiganiro n’Abanye-Congo baba muri diaspora. Nk’uko Ibiro bya Perezida wa RDC byabitangaje, yagize ati: “Ibi biganiro bizaba bitandukanye n’ibiganiro byose iki gihugu cyigeze kugira.” Nta tariki nyirizina yatangaje azavugiraho ijambo ku gihugu, ndetse nta n’uburyo bwihariye bw’ibiganiro bwatangajwe.
Iri tangazo rije nyuma y’itariki ya 15 Kanama 2026, yari yarashyizweho n’Ihuriro Article 64 (C64), rihuriyemo bamwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi, kugira ngo risuzume niba hari intambwe yatewe mu biganiro byari byaratangijwe n’amadini arimo Kiliziya Gatolika n’Abaporotesitanti.
Ku wa 17 Nyakanga 2026, Félix Tshisekedi yari yarakiriye abayobozi ba CENCO n’Itorero rya Kristo muri Congo (ECC), bari mu bikorwa bigamije gushaka inzira y’ibiganiro hagati y’Abanye-Congo.
Nyuma y’izo nama, C64 yasubitse imyigaragambyo yari iteganyijwe ku wa 22 Nyakanga 2026, ihitamo gutegereza kugeza ku wa 15 Kanama 2026, kugira ngo irebe ibikorwa byaba byakozwe.
Kuva icyo gihe, hari ingamba zafashwe cyangwa zasobanuwe nk’ibimenyetso byo kugabanya umwuka mubi wa politiki, zirimo gusubiza pasiporo bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’icyifuzo cya Tshisekedi cy’uko Inteko Ishinga Amategeko yasubiramo umushinga w’itegeko rigena uburyo referendum yakorwa (amatora ya kamarampaka).
Gusa, C64 ubwo yateranaga ku wa Gatandatu, yavuze ko ibyo bikorwa bidahagije. Iri huriro rivuga ko gusubiza umushinga w’itegeko rya referendum mu Nteko Ishinga Amategeko bidahwanye no kuwukura burundu cyangwa kureka ku mugaragaro igitekerezo cyo guhindura Itegeko Nshinga.
C64 yatangaje ko igiye gusubukura ibikorwa byo gukangurira abaturage gukora imyigaragambyo, ndetse itangaza ko ku wa 15 Nzeri 2026, hazaba imyigaragambyo y’amahoro ku rwego rw’igihugu. I Kinshasa, abitabiriye iyo myigaragambyo bateganya guhurira hafi y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko (Palais du Peuple).
Mu mpera za Nyakanga 2026, Guverinoma ya RDC yari yavuze ko itariki ya 15 Kanama 2026, itagomba gufatwa nk’igihe ntarengwa Perezida agomba kuba yatangaje gahunda y'uko ibiganiro bidaheza bizakorwa.
Ku wa 28 Nyakanga 2026, umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yari yemeje ko Tshisekedi ashaka gutegura ibiganiro ndetse akaba azasohora iteka rya Perezida rigena uburyo bizakorwa. Icyakora, yavuze ko “gahunda ya Perezida wa Repubulika itagengwa n’uburyo ubwo ari bwo bwose bw’ultimatum.”
Ibyatangajwe na Tshisekedi i Libreville rero byongeye kugaragaza ko akomeje umugambi wo gutangiza ibiganiro bya politiki. Icyakora, igihe bizabera, uburyo bizakorwa ndetse n’amashyaka n’amatsinda ya politiki azabyitabira biracyategerejwe gusobanuka.
Like This Post? Related Posts