• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria mu njyana ya Afrobeats  Divine Ikubor uzwi cyane ku izina rya Rema yavuze ko umuziki wa Afrobeats utazatera imbere niba abahanzi bawukora bakomeje gukora gusa indirimbo zihuje n’ibyo abafana basanzwe bakunda.

Rema yabivugiye mu gitaramo yakoze muri iyi minsi, ashimangira ko umuhanzi agomba kugira ubwisanzure bwo guhanga, akabanza gukora umuziki awumva kandi akunda, aho gukora buri gihe agamije gushimisha abafana.

Mu ijambo rye Rema yavuze ko atita cyane ku byo abantu bavuga ku muziki we cyangwa niba ibyo akora bihita bikundwa n’abafana.

Yagize ati:“Sinita ku byo muvuga kuri njye. Sinita niba mukunda ibyo nkunda. Ariko nkora umuziki nkunda mbere y’uko namwe muwukunda.”

Yavuze kandi ko aramutse ahisemo guhora akora ibyo abafana ba Afrobeats bifuza gusa, uwo muziki utazagira aho ugera mu iterambere.

Yongeyeho ko yumva afite inshingano zo gufasha Afrobeats gukomeza kwaguka no kugera ku rwego rushya.

Mu ijambo rye Rema yagaragaje ko yiyita “Prince of Afrobeats”, avuga ko afite inshingano zo gutanga umusanzu mu guteza imbere iyi njyana.

Yagize ati:“Ndi igikomangoma cya Afrobeats ”

Yavuze ko atifuza ko Afrobeats iguma mu buryo bumwe cyangwa ko abahanzi bahora basubiramo ibyo abafana bamenyereye.

Ku bwe, umuziki ugomba guhora uhinduka, abahanzi bakagerageza amajwi mashya kandi bakagira ubutwari bwo gukora ibintu bishya.

Ibyo Rema yavuze bije mu gihe hari impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga ku cyerekezo Afrobeats iri gufata.

Bamwe mu bafana gakondo b’iyi njyana bavuga ko abahanzi benshi batangiye kwinjizamo cyane amajwi n’imyemerere y’izindi njyana zo hanze, mu rwego rwo gushaka kumenyekana ku isoko mpuzamahanga.

Abo bafana bavuga ko ibyo bishobora gutuma Afrobeats itakaza umwimerere wayo ndetse n’ibiranga umuziki w’Afurika.

Hari abagaragaza ko abahanzi bakwiye gukomeza kubakira ku mizi ya Afrobeats, aho guhindura cyane umuziki wabo kugira ngo ushimishe abafana bo mu bindi bice by’isi.

Nubwo hari abanenga iyo nzira abahanzi benshi ba Afrobeats bakomeje gukora indirimbo n’amalubumu bifitemo uruhare runini rw’izindi njyana.

Abahanzi bo muri Nigeria no mu bindi bihugu bya Afurika bakomeje gukorana n’abahanzi mpuzamahanga, gukoresha uburyo bushya bw’umuziki no kuvanga Afrobeats na hip-hop, R&B, dancehall, pop ndetse n’izindi njyana.

Ibi byafashije Afrobeats gukomeza kwaguka ku isoko mpuzamahanga, ariko nanone bituma havuka ikibazo cyo kumenya niba iyo njyana ikomeza kuba ifite umwimerere wayo w’Afurika cyangwa niba iri guhinduka ikaba umuziki mpuzamahanga gusa.

Rema we asa n’ushaka gufata inzira y’umuhanzi ufite icyerekezo cye bwite aho gutegereza kumenya ibyo abafana bashaka mbere yo gukora indirimbo.

Avuga ko umuhanzi ashobora gukora ikintu gishya abantu batamenyereye, ariko nyuma bakazagenda bakimenyera ndetse bakagikunda.

Ni igitekerezo cyagiye kigaragara no mu bikorwa bye bya muzika, aho yagiye agerageza amajwi atandukanye ndetse akagira umwihariko yise Afrorave.

Ku ruhande rumwe, abashyigikiye impinduka bavuga ko Afrobeats idashobora kuguma uko iri, kuko umuziki wose uhinduka uko ibihe bigenda bisimburana. Kuvanga injyana bishobora gufasha abahanzi b’Abanyafurika kugera ku bantu benshi ku isi.

Ku rundi ruhande, abafana bamwe bavuga ko impinduka zikabije zishobora gutuma Afrobeats itakaza umwihariko wayo, cyane cyane iyo abahanzi batangiye gukora indirimbo bagamije gusa gukundwa n’abumva umuziki wo hanze.

Ubutumwa bwa Rema bushobora kugaragaza ko ashyigikiye ubwisanzure bw’umuhanzi.

Ku bwe, umuhanzi ntiyagombye guhora abaza abafana ati: “Ni iki mushaka ko nkora?” ahubwo rimwe na rimwe agomba kubanza guhanga ikintu gishya, akacyereka abafana, ndetse akabafasha kukimenya.

Rema asanga ibyo ari byo bishobora gutuma Afrobeats ikomeza gutera imbere aho kuguma ku buryo bumwe.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments