• Imikino / FOOTBALL

Ikipe ya Motar FC ikina  mu cyiciro cya Kabiri muri shampiyona y’u Rwanda yashyizeho Claude Basten nk’umutoza mukuru wayo, mu rwego rwo gukomeza kongera imbaraga mu miyoborere ya tekiniki no gutegura ikipe mu marushanwa y’umupira w’amaguru.

Claude Basten ni umutoza w’umupira w’amaguru ukorera mu Rwanda, kandi amakuru aboneka ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko afitanye isano ya hafi na Motard FC.

Kwinjira kwa Basten muri Motard FC bije mu gihe ikipe ikeneye umutoza uzayifasha kunoza imikinire, kongera imyitwarire y’abakinnyi ndetse no gushyiraho gahunda ihamye yo guhangana n’andi makipe muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/2027

Biteganyijwe ko uyu mutoza mushya wa Motar Fc  azibanda ku kubaka ikipe ihamye, guteza imbere impano z’abakinnyi no kongera ubushobozi bw’ikipe mu mikino itaha.

Abakunzi ba Motar FC bariteze kureba impinduka umutoza Claude Basten azazana, cyane cyane ku bijyanye n’imikinire ndetse n’umusaruro w’ikipe mu marushanwa izitabira.

Mu kiganiro na Coach Claude Basten yatubwiye  ko yishimiye gusinya muri Motar Fc byamushimishije cyane akaba muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/2027 yifuza kuzayigeza kureba bishoboka kuruta aho yageze mu mwaka washize .

Yakomeje avuga  muri gahunda azanye muri Motar Fc ari ugukora cyane ku buryo ubwo  Shampiyona  y’icyiciro cya kabiri azayegukana  akayizamura mu cyiciro cya mbere .

Tumubajije amasezerano bagiranye igihe azamara yatubwiye ko amasezrano ye na Motar FC ari ayu mwaka umwe ariko ashobora kuzongerwa bitewe n’umusaruro  bazaba bagezeho.





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments