• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyarugenge, umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 y'amavuko yagaragaye mu muhanda yambaye esume gusa, afite igikapu kirimo imyenda ndetse n’ifoto y’umusore ayipfumbase mu gituza.

Ibi byabereye mu gace ka Biryogo mu Mujyi wa Kigali, bitera bamwe mu baturage gutungurwa no kwibaza icyaba cyateye uwo mukobwa kwitwara muri ubwo buryo.

Abaturage bavuga ko imyitwarire nk’iyi idakwiye mu ruhame, cyane cyane ko bashobora kuba barayibonamo ubutumwa butari bwiza ku rubyiruko. Bamwe basabye ko uwo mukobwa yagirwa inama kandi akaganirizwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane icyamuteye gukora ibyo yakoze.

Kugeza ubu, impamvu nyakuri yatumye uwo mukobwa agenda mu muhanda muri ubwo buryo ntiramenyekana. Icyakora, amakuru avuga ko yafashwe n’irondo ry’umwuga kugira ngo aganirizwe.

Umunyamakuru wa BTN TV, yagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge ndetse n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, ariko ntibabashije kugira icyo batangaza kuri iki kibazo.

Si ubwa mbere muri uyu mwaka wa 2026 hagaragaye umuntu w’umukobwa mu ruhame yambaye imyenda mike cyane bigateza impagarara. Abaturage bibuka n’ibindi bihe nk’ibi byabereye mu Karere ka Nyarugenge, harimo no muri Gare ya Nyabugogo.

Ibi byongeye gutuma hibazwa impamvu imyitwarire nk’iyi ikomeje kugaragara mu ruhame ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe bamwe mu baturage bayifata nk’itandukanye n’indangagaciro n’imyitwarire bakwiye kurangwa na byo mu ruhame.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments