Umunya-Nigeria uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu rusobe mpuzamahanga rw’abacuruza ibiyobyabwenge, nyuma y’uko hafashwe kokayine ipima ibiro 184.5 yari igiye koherezwa mu Bwongereza.
Afolabi Kazeem Michael, uzwi ku izina rya “KC Luxury”, yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Murtala Muhammed i Lagos, ubwo yari agiye gufata indege ya Business Class yerekeza i Paris mu Bufaransa.
Michael w’imyaka 49 y'amavuko afite abakurikira ibihumbi 700,000 kuri Instagram. Ku mbuga nkoranyambaga, yari azwi cyane nk’umucuruzi w’ibicuruzwa by’agaciro birimo zahabu n’ibindi bikoresho bihenze.
Ikigo cya Nigeria gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (NDLEA) cyatangaje ko ku wa 3 Kanama cyafashe ibiro 184.5 bya kokayine byari bihishe mu dusanduku tw’ibara ry’ikigina ahabikwa imizigo i Lagos. Iyo kokayine ngo yari ifite agaciro kagereranywa na miliyoni 28 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga hafi miliyari 41 z’amafaranga y’u Rwanda.
NDLEA ivuga ko ibiyobyabwenge byari bigiye koherezwa mu mahanga n’urusobe rw’abantu bakorera mu bihugu bitandukanye, rumaze igihe rukoresha Nigeria nk’inzira yo kunyuzamo kokayine ivuye muri Amerika y’Epfo ijyanwa mu Bwongereza, mu bindi bihugu by’u Burayi ndetse no muri Aziya.
Abategetsi bavuga ko Michael yari afite uruhare rukomeye muri uru rusobe, aho akekwaho gufasha mu kwinjiza kokayine muri Nigeria no kuyohereza mu bindi bihugu.
Yatawe muri yombi nyuma y’iminsi 10 kokayine ifashwe, ubwo yageragezaga kuva muri Nigeria yerekeza i Paris.
Kugeza ubu, Michael ntaragira icyo avuga ku byo ashinjwa kandi ntaragezwa imbere y’urukiko ngo asomerwe cyangwa ahabwe ibirego ku mugaragaro. Ibyo ashinjwa rero biracyakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Like This Post? Related Posts