Boukuru Christiane yateguje igitaramo cya kabiri yise ‘Sonoria’, ashimangira ko ari ibitaramo yifuza kujya akora buri gihembwe cy’umwaka, ndetse igitahiwe akazagikorera muri Mundi Center ku wa 29 Kanama2026.
Ibi Boukuru yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n'itangazamakuru
Ati “Ni ibitaramo nifuza ko byajya biba buri gihembwe. Ni ubwa kabiri ngiye kugikora, ariko umwaka utaha nizeye ko muzajya muba mufite ingengabihe yabyo y’umwaka.”
Uyu muhanzi yatangiye gutegura ibi bitaramo mu Ukwakira 2025. Avuga ko yifuza ko uretse kuba byajya bimufasha gutaramana n’abakunzi be, byajya binaba urubuga rwo kugaragaza impano z’abahanzi bakiri bato.
Boukuru watangije ibi bitaramo, ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi. Yatangiye kumenyekana cyane mu 2018 ubwo yitabiraga irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi, akagera no mu cyiciro cya nyuma.
Nyuma, uyu mukobwa wari umaze kugaragaza impano ye ariko atarasohora indirimbo, yaje gushyira hanze iya mbere yise ‘Indamu’.