• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


SOKOTO, Nigeria — Abantu barenga 50 biganjemo abana bahitanywe n’impanuka y’ubwato bwarohamye mu gace ka Gorau, muri Goronyo, mu Ntara ya Sokoto, mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria.

Ubwato bwari butwaye abahinzi n’abakozi bari bagiye mu mirima gufasha mu isarura ry’umuceri, ubwo bwarohamaga ku wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2026. 

Amakuru yatangajwe n’abayobozi n’abaturage avuga ko ubwato bwari butwaye abantu barenga 70, nubwo hari abandi batangaje ko bashobora kuba barenga 80.

Abayobozi bashinzwe inzira z’amazi muri Nigeria batangaje ko imirambo myinshi yabonetse, harimo iy’abana 40. Benshi muri abo bana bari bafite hagati y’imyaka 10 na 15 y'amavuko.

Abantu 16 bo bari bamaze gutabarwa ari bazima, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abandi bari baburiwe irengero bigikomeje.

Umwe mu baturage yabwiye itangazamakuru ko ubwato bwari butwaye abahinzi ndetse n’abakozi bari bahawe akazi ko kujya kubafasha gusarura umuceri. Abaturage bo muri ako gace bakunze gukoresha ubwo bwato kugira ngo babashe kugera mu mirima yabo, cyane cyane mu gihe cy’imvura aho ingendo zo ku butaka zishobora kugorana.

Impamvu z’impanuka zikomeje gutera impungenge

Impanuka z’ubwato zikunze kugaragara muri Nigeria, cyane cyane mu bice by’icyaro. Mu mpamvu zikunze kuvugwa harimo gutwara abantu barenze ubushobozi bw’ubwato, ubwato butitabwaho neza, kutubahiriza amabwiriza y’umutekano ndetse no kudakoresha ibikoresho birinda abagenzi nk’amakoti abarinda kurohama. Ibi bibazo bikomera cyane mu gihe cy’imvura.

Iyi mpanuka ibaye mu gihe Nigeria isanzwe ihura n’izindi mpanuka zikomeye zo mu mazi. Muri Mutarama 2026, nibura abantu 25 na bo bapfuye ubwo ubwato bwari butwaye abantu bwarohamaga muri Leta ya Yobe, mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’Igihugu.

Abayobozi n’abaturage bakomeje ibikorwa byo gushakisha ababa bakiri mu mazi, mu gihe imiryango y’ababuze ababo ikomeje gutegereza amakuru y’ababo.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments