• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Minisiteri y'Ubwikorezi muri Uganda yatangije umukwabu w’iminsi 100 wo gukura mu muhanda tagusi zashaje mu mujyi wa Kampala no mu nkengero zawo.

Minisitiri Fred Byamukama yavuze ko izi tagisi zishaje cyane kandi zishobora gushyira ubuzima bw’abagenzi mu kaga. Yatanze ingero z’imodoka zifite imyanya yacitse imiryango ikaba idafunga, izifite amapine ashaje ndetse n’ibice by’imodoka bihambiriwe n’imigozi cyangwa super glue.

 Yavuze ko guhera ku wa Mbere, Polisi izajya ifatira izi takisi ikazijyana mu kibanza cyabugenewe i Nakawa kandi ba nyirazo ntibazemererwa kuzisubirana ngo zisubire mu muhanda. Umukwabu uzabanza gukorerwa mu mujyi wa Kampala nyuma ukomereze  no mu tundi duce tw’igihugu.

 Mu gufata imodoka hazibandwa ku modoka zirengeje imyaka 14 zikozwe.

 Muzamir Ndibo uyobora Bwaise Taxi Park yashimye iki gikorwa, ariko asaba ko abapolisi bashyira mu bikorwa aya mabwiriza batagira aho bahurira na ruswa.

Yavuze ko hari abashoferi b’imodoka zishaje basanzwe bahagarikwa ariko bakarekurwa nyuma yo guha abapolisi ruswa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments