• Amakuru / MU-RWANDA


Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 kanama 2026 ahagana ku isaa munani mu mudugudu wa kanyonyomba, akagali ka Biryogo mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera  yabereye ibyago biturutse k’urupfu rw’umwana w’umuhungu witwa Irakoze Claude w’imyaka 14 warohamye mu mugezi wa Kanyonyomba.

Uyu Irakoze warohamye yari atuye mu mudugudu wa Taba mu kagali ka Kagenge umurenge wa Mayange mu karere ka Bugesera yarohamye ari kumwe na Manirakiza Samuel w'imyaka  16 we warohowemo ari muzima.

Aba bombi  barohamye nyuma yo kuva kwahirira amatungo basoje ngo nibwo bajyaga kwidumbaguza birangira umwe muri bo ahasize ubuzima.

Ibindi birebe muri iyi Video

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments