• Amakuru / POLITIKI

 


Minisitiri w’umutekano w’igihugu wa Iran, Ali Rezaei, yavuze ko igihugu cye kigomba guhindura uburyo cyitwara mu ntambara n’Amerika ndetse n’imikorere yacyo mu bijyanye na dipolomasi. 

Yakomeje avuga ko Iran y’uyu munsi “atari Iran yari isanzweho mbere y’intambara”, kandi ko ishyirwaho ry’abayobozi bashya mu nzego za gisirikare ryerekana ko Tehran ishaka kwitegura neza ku bijyanye n’intambara.

Rezaei kandi yavuze ko uko bamwe mu rubyiruko rwa Iran babonaga Amerika nk’igihugu gikunda amahoro byahindutse. Mu magambo akomeye, yavuze ko “isi yose yamaze gusobanukirwa ko Trump ari umupfapfa”, agaragaza uburyo imyumvire ya Tehran kuri Perezida wa Amerika Donald Trump yahindutse nyuma y’amakimbirane.

Ku rundi ruhande, Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yavuze ko igihugu cye kigomba gushaka inzira yo kwikura mu buryo bwo “kutaba mu ntambara ariko nanone ntikabe mu mahoro”. Yavuze ko Iran yasinyanye Memorandum of Understanding (MoU) kubera ko yemera ko nta kibazo gishobora gukemurwa binyuze mu ntambara gusa.

Pezeshkian yashimangiye ko Iran itazemera gucishwa bugufi cyangwa guhatirwa kwemera ibyo idashaka. Ati: “Dushobora gukemura ibibazo byacu dukoresheje imbaraga ariko tugakoresha n’ubwenge.”

Perezida Pezeshkian kandi yavuze ko Iran nta ngingo n’imwe yo muri iyo memorandum yemeye kuyireka cyangwa kuyihindura kubera igitutu. Yavuze ko abayobozi bose bagize uruhare mu biganiro mu rwego rw’umutekano bari basanze iyo MoU ari yo nzira nziza ishoboka, bityo bakayisinya.

Yasabye kandi Abanya-Iran ubumwe n’ubufatanye imbere mu gihugu, avuga ko igihugu kigomba gukomera imbere mu gihe gikomeje guhangana n’igitutu cyo hanze.

Ibi bibaye mu gihe umubano wa Iran na Amerika ukomeje kuba mubi, nyuma y’imirwano n’ibiganiro bya dipolomasi byakurikiyeho. 

Impungenge zikomeye zikomeje kuba ku bijyanye n’uko amakimbirane ashobora kongera gufata indi ntera, cyane cyane mu gihe Tehran ikomeje kuvuga ko ishaka kwitegura ibihe by’intambara ariko ikavuga ko ibisubizo bya dipolomasi bigishoboka.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments