• Ubuzima /

Mu Karere ka Rulindo, abaturage 20 bari bitabiriye ibirori bya batisimu bajyanywe kwa muganga igitaraganya, hakekwa ikigajye bari banyoye bikekwa ko cyahumanyijwe.

Ibi byabaye kuwa 22 Kanama 2026, bibera mu Murenge Cyungo, mu Kagari ka Marembo, mu Mudugudu wa Buyaga mu karere ka Rulindo.

Bamwe baturage bakeka ko hari umuntu wahumanyije uwo musururu kuko ngo abawunyoye mbere batarwaye mu nda.

Umwe mu banyoye kuri icyo kigage yatangarije  RadioTv1 ati “Nagiye kumva numva ndwaye mu nda, nkajya ku musarani. Cyakora jye birangije numva biri kugabanyuka. Ngiye kubona umwana w’iwange wari wamufashije kuvoma  mbona nawe araryamye.Ndamubaza ngo wasanga wanyoye nyinshi ari ugusinda, ati munda hari kundya, n’akandi kana mbona nako karazahaye.”

Undi ati “Bwarakeye tubona abantu bose bo mu rugo barwaye. Twese mu rugo twararwaye. Twari tweze bisanzwe. Nta bintu twigeze twengesha. Abantu bari gukeka ko hari uwabaciye mu rihumye akabihumanya. Nge nanyweyeho kandi nta kibazo nagize.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyungo , Nkusi Pontien, avuga ko kugeza ubu abari barwariye kwa muganga batangiye gukira.

Ati “Abaturage banyonye umusururu kuwa Gatandatu nimugoroba, ku cyumweru abaturage 21 bajyanywe ku Ivuriro rya Marembo bataka mu nda. Muri bo barindwi bagejejwe ku Bitaro bya Kinihira,abanda ubu bakize batashye kandi n’abari kwa Muganga hari ikizere ko bari gukira

Gitifu Nkusi avuga ko kugeza ubu bataramenya icyo abo bantu cyabateye kurwara gusa hakekwa ko icyo kigage bacyenganye umwanda.

Ibi bibaye mu gihe Leta iri muri gahunda yo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse abafite ibirori basabwa kubanza kubimenyesha inzego z’ibanze ngo hasuzumwe ibyo kunywa n’amafunguro azakoreshwa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments