Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, n’Igikomangoma cya Saudi Arabia, Mohammed bin Salman, bayoboye umuhango wo guhererekanya amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, wabereye ku ngoro ya Perezida w’u Bufaransa, Elysée Palace, i Paris ku wa Mbere.
Amashusho y’uwo muhango agaragaza Macron asa
n’uwatangajwe cyane cyangwa watwawe n’uko Igikomangoma Mohammed bin Salman cyari ghagaze
imbere ye ubwo bahererekanyaga inyandiko z’amasezerano.
Ibi byabaye ubwo Mohammed bin Salman yasozaga
uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Bufaransa.
Mbere yo kugera ku ngoro ya Elysée,
Igikomangoma cyakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu,
muri Hotel des Invalides, aho
habereye umuhango wo kumwakira mu cyubahiro cya gisirikare.
Amasezerano yasinywe akubiyemo ubufatanye mu
nzego zirimo ubuzima, ubwikorezi n’ingufu,
mu gihe Paris na Riyadh bikomeje kongera umubano w’ubukungu n’ubufatanye mu
bijyanye n’ingamba za politiki.
Abayobozi bombi kandi bitabiriye inama ya
mbere y’Inama y’Ubufatanye mu by’Ingamba hagati ya
Saudi Arabia n’u Bufaransa, yashyizweho nyuma y’uruzinduko rwa
Macron muri Saudi Arabia muri Ukuboza 2024.
Ibiganiro byabo byibanze ku bucuruzi
n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, umutekano w’ingufu ndetse n’ibibazo byo
mu karere, birimo Iran,
Palestine, Syria na Lebanon.
Haganiriwe kandi ku buryo bwo gukoresha inzira
z’ingufu zitanyura muri Strait of Hormuz, nyuma y’ihungabana ry’ubwikorezi
bw’amato muri iyo nzira ikomeye yo mu Kigobe.
Mohammed bin Salman yageze i Paris ku
Cyumweru, ndetse yifatanya na Macron mu muhango wo gusoza E-Sports World Cup wabereye
muri Grand Palais. Uru ni uruzinduko rwe rwa gatatu mu Bufaransa, nyuma
y’izabaye mu 2022 no mu 2023.
Mu
myaka ya vuba, u Bufaransa na Saudi Arabia byongereye ubufatanye mu nzego
zirimo ingufu, ubwirinzi, ishoramari n’umuco.
Macron yasuriye Saudi Arabia muri Ukuboza 2024, ubwo ibihugu byombi
byemeranyaga gukomeza gushimangira ubufatanye bwabyo mu rwego rw’ingamba.