Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, (AfDB) Dr. Sidi Ould Tah ku bufatanye hagati y’u Rwanda n’iyi Banki n’ingamba zo kwihutisha ishoramari n’iterambere ry’ubukungu muri Afurika.
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 25 Kanama 2026.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ibiganiro bya Perezida Kagame na Dr. Sidi Ould Tah byibanze ku bufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere hibandwa ku cyakorwa mu guteza imbere ishoramari, kuzamura ubukungu no guteza imbere Afurika muri rusange.
Muri ibi biganiro, abayobozi bombi barebeye hamwe uburyo ubufatanye hagati y’u Rwanda na AfDB bwakomeza gutanga umusanzu mu mishinga n’ingamba zigamije guteza imbere ubukungu no kongera amahirwe y’ishoramari.
Dr. Sidi Ould Tah ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama Nyafurika ku guhindura imyumvire iganisha ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika n’abawutuye, izwi nka ‘The Africa Mindset Reset Forum 2026.’
U Rwanda na AfDB bisanzwe ari abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye aho yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1974.