Itsinda
ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF), riyobowe na Maj Gen Ruki KARUSISI, uyobora Diviziyo
ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda, ryitabiriye inama ya 8 y’abayobozi b’ingabo bashinzwe
ibice byegereye umupaka, yabereye i Mbarara muri Uganda, kuri uyu wa 27 Kanama
2026.
Ubwo
bageraga aho inama yabereye, bakiriwe na Maj Gen Paul MUHANGUZI, uyobora
Diviziyo ya 2 mu Ingabo za Uganda (UPDF), ari kumwe n’abayobozi b’ingabo
bamwungirije ndetse n’abandi bakozi ba Diviziyo.
Mbere yo
gutangira inama, amatsinda yombi yifatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze
ndetse n’abaturage bo mu Murenge wa Kamwezi, mu Karere ka Rukiga, mu gikorwa
gihuriweho cyo gutera ibiti.
Mu ijambo
ritangiza inama, Maj Gen Paul MUHANGUZI yahaye ikaze itsinda rya RDF kandi
ashimangira ko u Rwanda na Uganda bisangiye ibintu byinshi birenze umupaka
ubihuza. Yagaragaje ko kugira amahoro k’u Rwanda bituma na Uganda iyagira,
kandi ko no kugira amahoro kwa Uganda bituma u Rwanda na rwo ruyagira,
ashimangira akamaro ko gukomeza guhuza imbaraga mu kubungabunga umutekano
w’abaturage baturiye imipaka y’ibihugu byombi.
Maj Gen
Muhanguzi yasoje ashimira ko Abagaba b’Ikirenga n’Abagaba Bakuru b’Ingabo
z’ibihugu byombi kubw’ubuyobozi bwabo bufite icyerekezo ndetse n’imbaraga
bakomeje gushyira mu guteza imbere ubumwe, ubufatanye n’umubano mwiza hagati
y’u Rwanda na Uganda.
Mugenzi we,
Maj Gen Ruki KARUSISI yashimiye abayobozi ba Uganda uburyo bakiriye neza
itsinda rya RDF. Yashimangiye ko umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi ugomba
gukomeza kuba ahantu harangwa n’amahoro, urujya n’uruza rwubahiriza amategeko,
ubucuruzi n’ubufatanye, aho kuba isoko y’umutekano muke cyangwa ubwumvikane
buke.
Yakomeje avuga
ko abayobozi b’ingabo bafite inshingano zo gukomeza inzira z’itumanaho
zifunguye, kongera icyizere hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, no kureba ko
ibibazo bivutse bikemurwa binyuze mu biganiro no guhuza ibikorwa mu buryo
bukwiye.
Maj Gen
Karusisi yagaragaje kandi ko umubano ukomeye hagati y’u Rwanda na Uganda ari
umusingi ukomeye wo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu rwego rwa gisirikare.
Iyi nama iri muri gahunda y’inama zikorwa buri gihembwe, zihuriza hamwe abayobozi ba RDF na UPDF bafite imitwe y’ingabo ikorera mu bice byegereye umupaka uhuza ibihugu byombi. Igamije gusuzuma uko umutekano uhagaze, gukemura ibibazo by’umutekano byambukiranya umupaka, gukomeza imikoranire no gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bigira ingaruka ku baturage baturiye umupaka.