Perezida
Félix Tshisekedi yatangaje ko mu gihugu cye hagiye gutangira ibiganiro
byimbitse kuri ejo hacyo hazaza, bigizwemo uruhare n’imitwe ya Politiki ariko
hatarimo AFC/M23.
Uyu mutwe wa
politiki na gisirikare umaze hafi imyaka ine uyobora igice kinini cy’Intara ya
Kivu y’Amajyepfo n’iya Amajyaruguru nyuma yo kuhirukana ingabo za Leta mu
ntambara yatangiye mu mwaka wa 2022.
Umuhate
ingabo za DRC zashyizeho ngo zirukane izo nyeshyamba muri ako gace gakungahaye
ku mabuye y’agaciro ntacyo wagezeho kandi hari benshi mu bagatuye bashima
uburyo bakabayemo muri iki gihe.
Ibibazo bya
DRC byatumye havuka igitekerezo cyazamuwe n’abatavuga rumwe na Leta n’amadini
cy’uko habaho ibiganiro kuri ejo hazaza h’igihugu.
Aha ni ku
ruhande rumwe, ariko hari n’abasesengura ibibera muri iki gihugu bavuga
ko Perezida Tshisekedi n’abo mu ishyaka rye, UDPS (Union for Democracy and
Social Progress) bashaka guhera kuri ibyo biganiro bakemeza abaturage ko
guhindura Itegeko Nshinga DRC igendera ho ari igikorwa gikwiye.
Mu butumwa
yaraye agejeje ku baturage, Tshisekedi yasobanuye ibyiciro by’iriya gahunda,
atangaza ko igamije gukomeza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanye-Congo.
Mbere
y’inama nkuru y’igihugu izaganirirwamo ubwo bumwe, hazabaho ibiganiro
biyibanziriza bizabera ku murwa mukuru wa buri Ntara.
Muri ibyo
biganiro hazitabira abaturage, abayobozi bo mu nzego z’ibanze, Abadepite
n’Abasenateri batorewe muri iyo Ntara, abahagarariye inzego z’imiyoborere
zegerejwe abaturage, amashyaka n’amashyirahamwe ya politiki yaba akorana
n’ubutegetsi n’atavuga rumwe na bwo, imiryango itari iya Leta, abayobozi
b’imiryango gakondo, amadini, ndetse n’abahagarariye abikorera ku giti cyabo,
za kaminuza n’ubushakashatsi.
Buri rwego
ruzagishwa inama rutange ibyo rushyize imbere ndetse n’ibyifuzo byarwo.
Ibyo
bitekerezo byose bizahurizwa hamwe bikorwemo inyandiko rusange yerekana
ibyavuye mu biganiro byo mu gihugu hose, nyuma iyo nyandiko ni yo izaganirwaho
mu nama izabera i Kinshasa mu gihe kitaratangazwa.
Kubera iyo
mpamvu, Perezida yavuze ko mu minsi iri imbere azashyiraho iteka rishyiraho
“Komite ishinzwe gutegura Inama y’Igihugu y’amahoro, ubumwe bw’igihugu no
kuvugurura imikorere ya Leta.”
Iyo komite
izaba ishinzwe gutegura uburyo bw’imiyoborere, ibikoresho n’ibindi bizakenerwa
kugira ngo iyo nama izagende neza, ndetse no kureba ko ibisabwa byose kugira
ngo ibe bizaba byuzuye.
Hazasohoka
irindi teka rya Perezida rizagena amahame ngenderwaho, ibyiciro by’ingenzi
by’iyi gahunda, uburyo abazayitabira bazahagararirwa, ndetse n’uburyo bwo
gukurikirana no gushyira mu bikorwa imyanzuro izavamo.
Perezida
yavuze kandi ko nta muntu uzigizwayo kubera ibitekerezo bye byo kunenga
ubutegetsi, kuba mu ishyaka runaka, kuba akomoka mu Ntara runaka, ururimi
avuga, ubwoko bwe cyangwa idini rye.
Intsinzi
y’igisirikare ntabwo iha umuntu ububasha bwa politiki
Perezida
yakomeje agira ati: “Ariko nta muntu ushobora kwicara ku meza aganirirwaho
ibireba gihugu kandi ari na we wafashe intwaro akirwanya. Nta ntwaro izaha
uyifite uburenganzira buruta ubwo abaturage bahabwa n’amatora. Nta ntsinzi
y’igisirikare izigera ihinduka ububasha bwa politiki. Nta mutwe witwaje intwaro
ushobora kwitwaza ko ashaka ko bose bahagararirwa kugira ngo ukoreshe imbaraga
zitume agera kubyo utabonye binyuze mu nzira za demokarasi.”
Aha niho
yahereye avuga ko nta ruhare AFC/M23 izagira muri biriya biganiro.
Ati: “Nta
mutwe witwaje intwaro ushobora kwitwaza ko bose bagomba guhagararirwa kugira
ngo ukoreshe imbaraga ushyireho ibyo utabonye binyuze mu nzira za demokarasi.”
Ku rundi
ruhande, Perezida Tshisekedi yavuze ko iyo nama y’igihugu itazasimbura
ibiganiro bya Doha kuko ngo bizakomeza kuba urubuga rukwiye rwo gukemuriramo
ibibazo birebana n’umutwe wa AFC-M23, cyane cyane ihagarikwa ry’imirwano,
gusubizwa mu buzima busanzwe, gushyira abarwanyi ahantu hagenwe, gushyira
intwaro hasi n’ibindi bibazo bifitanye isano itaziguye n’aya makimbirane.
Ati: “Ibyaha
by’intambara, ibyaha byibasiye inyoko muntu, ibikorwa bya jenoside, ihohoterwa
rikomeye rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha bidasaza, ntibizahanagurwa
n’imbabazi rusange cyangwa ngo bitangweho ingwate mu rwego rwo kugera ku
bwumvikane bwa politiki. Ntidushobora kubaka ubwiyunge dushingiye
k’ukwibagirwa.”
Kugeza ubu,
ntacyo Lawrence Kanyuka uvugira AFC/M23 aratangaza ku byo Perezida Tshisekedi
yatangaje.
Like This Post? Related Posts