• Amakuru / MU-RWANDA

 


Umugabo witwa Munyamashuri Emmanuel w’imyaka 46 y'amavuko wo mu Karere ka Musanze, yarashwe na Polisi arapfa, nyuma yo kurwanya abapolisi bari bagiye gufata umuhungu we ushinjwa ibikorwa by’ubujura.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 26 Kanama 2026, ahagana Saa Tatu za nijoro (21h00'), mu Mudugudu wa Gapfuro, mu Kagari ka Garuka, mu Murenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze, mu Ntara y'Amajyaruguru.

Amakuru avuga ko Polisi yari yagiye muri ako gace igiye gufata Irakoze Félix w’imyaka 22 y'amavuko, umuhungu wa Munyamashuri Emmanuel, wari umaze igihe ashakishwa kubera gukekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubujura bukomeye, birimo gutobora inzu no gukomeretsa abantu.

Uwo musore kandi akekwaho kuba yarigeze gutoroka ubutabera akoresheje amazina y’undi muntu.

Ubwo Polisi n’izindi nzego z’umutekano zageraga mu rugo rwa Munyamashuri Emmanuel kugira ngo zimufate, Se wa Félix, (Munyamashuri Emmanuel), ngo yasohotse afite umupanga (umuhoro), arwanya abashinzwe umutekano ndetse ababuza kwinjira mu rugo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Twizerimana Clément, yemeje iby’iraswa ry’uyu mugabo, avuga ko ubuyobozi bwahise bugera aho byabereye bukimara kubimenya.

Ati “Amakuru y’iraswa rya Munyamashuri tukiyamenya twahise tuhagera. Ndetse umuhungu we washakishwaga kugeza ubu ntarafatwa."

Yavuze kandi ko umuhungu wa Munyamashuri wari ugambiriwe gufatwa atarafatwa kugeza ubu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko abapolisi babanje kumuburira no kumwibutsa ko bari mu kazi, ariko ntiyabyitaho.

Ati:"Ubwo inzego zari zije gufata uyu Felix Irakoze umubyeyi we yasohokanye umupanga agamije kurwanya inzego z’umutekano ndetse yitotomba avuga ko nta wakwinjira mu rugo rwe. Polisi yamwibwiye ariko ntiyumva akomeza kuyisagararira, irasa mu kirere ntiyumva, akomeza gusatira umupolisi ashaka kumutema araraswa arapfa."

Umurambo wa Munyamashuri Emmanuel wajyanywe ku Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo  kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

Iby’uru rugomo byabaye mu gihe inzego z’umutekano zikomeje ibikorwa byo gushakisha abantu bakekwaho ibyaha, cyane cyane iby’ubujura n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments