• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Abantu 626 bamaze guhitanwa n’imyuzure ikomeye yibasiye Nepal, mu gihe abandi benshi bakomeje gushakishwa nyuma y’imvura nyinshi yateje amazi menshi n’ibyondo mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

Ikigo cya Nepal gishinzwe gukumira no guhangana n’ibiza, NDRRMA, cyatangaje ko ibikorwa byo gushakisha abantu baburiwe irengero no gutabara abarokotse bikomeje, mu gihe hari impungenge z’uko indi myuzure ishobora kwibasira igihugu.

Iyi myuzure yatangiye ku wa Gatatu, iza ikomera mu buryo budasanzwe. Amazi menshi avanze n’ibyondo byaturutse mu misozi ihanamye, amanuka yihuta mu bibaya no mu bice bituwe, atwara ibintu byinshi ndetse yangiza ibikorwa remezo.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa byo gutabara muri Nepal, Shisir Khanal, yavuze ko ubwinshi bw’amazi n’ibyondo byahinduye uduce tumwe tw’igihugu imigezi, mu gihe ahandi ubutaka bwuzuyemo amazi bukaba ibishanga.

Kugeza ubu, abantu 4,451 bamaze gutabarwa, muri bo hakaba harimo abanyamahanga 187. Abatabazi bakomeje ibikorwa byo gushakisha abandi bantu bakomeje kubura irengero.

Khanal yavuze ko icyihutirwa kuri guverinoma ari ugushakisha abantu baburiwe irengero no kugeza ubufasha bwihuse ku barokotse. Abakozi bashinzwe ubutabazi, abaganga ndetse n’izindi nzego zifite uruhare mu bikorwa byo gutabara bakomeje gukorera hamwe.

Guverinoma kandi iri gukorana n’imiryango y’ababuze abantu kugira ngo hamenyekane neza abataraboneka. Abahagarariye ibihugu byabo muri Nepal na bo bari gufasha mu guhuza amakuru hagati y’inzego z’igihugu n’imiryango y’abanyamahanga baburiwe irengero.

Imihanda yangiritse, kajugujugu zikoreshwa mu gutabara

Imyuzure yangije imihanda n’ibindi bikorwa remezo, bituma kugera mu bice bimwe byibasiwe bigorana cyane.

Khanal yavuze ko kajugujugu ari zo nzira y’ingenzi isigaye ikoreshwa mu kugera mu turere tumwe na tumwe twibasiwe n’ibiza. Icyakora, hari ahantu ubutaka bwahindutse ibishanga ku buryo na kajugujugu zigorwa no kuhagera no kuhagwa.

Abategetsi bavuga ko bakomeje gushaka ubundi buryo bwo kugeza ubutabazi ku baturage bagezweho n’iyi mpanuka.

Mu gihe ibikorwa byo gutabara bikomeje, abategetsi basabye ko abaturage n’inzego zose bakomeza kuba maso, kuko hakomeje kuba impungenge z’uko indi myuzure ishobora kuba igihe icyo ari cyo cyose.

Khanal yavuze ko iki gihe gisaba gukurikiranira hafi uko ikirere n’amazi byifashe, kugira ngo abaturage baburirwe hakiri kare mu gihe habaye ibimenyetso by’indi myuzure.

Hateganyijwe kandi ko andi matsinda y’abatabazi aturuka mu Bushinwa azagera muri Nepal kugira ngo yunganire inzego z’igihugu mu bikorwa byo gushakisha abarokotse no gutabara abaturage.

Abategetsi bakomeje gusaba abaturage bo mu bice biri mu kaga gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubutabazi no kuva ahantu hashobora kongera kwibasirwa n’amazi.

Ibi biza bibaye mu gihe Nepal ikomeje guhangana n’ingaruka z’imvura nyinshi, imyuzure n’intengu, bikunze guteza ibibazo bikomeye cyane cyane mu bice by’imisozi n’ibibaya.


Abantu basaga 600 bamaze kwicwa n'imyuzure muri Nepal 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments