Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umusore w’imyaka 24 y'amavuko ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, nyuma yo gushinjwa gutera icyuma mu ijosi umukobwa agahita apfa.
Icyaha cyabaye mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2026, mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Save, mu Kagari ka Gatoki, mu Mudugudu wa Kavumu.
Inkuru y'ubushinjacyaha uvuga ko uwo musore yemeye icyaha mu ibazwa rye. Aho yavuze ko yari yagiranye amakimbirane n’umukobwa w’inshuti ye, nyuma yo kurwara mu nda amaze kurya ibiryo yari yamuhaye, agakeka ko ari we wari wamuroze.
Uwo musore yavuze ko yasabye uwo mukobwa kurya kuri ibyo biryo, ariko akabyanga. Ngo ni bwo yafashe icyuma akamukata mu ijosi, bimuviramo urupfu.
Ubushinjacyaha bukurikiranye uyu musore ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama, azahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.
Like This Post? Related Posts