Abana b'abahungu 43 bo muri muri Afurika y’Epfo bamaze gupfa, mu gihe abandi benshi bagize ibikomere bikomeye ku myanya yabo y’ibanga, nyuma yo gukorerwa umugenzo gakondo wo gusiramurwa.
Uyu mugenzo uzwi nka ‘Ulwaluko’, ukorwa inshuro ebyiri mu mwaka, ugamije gutegura abahungu binjira mu kindi cyiciro cy’ubuzima, aho bafatwa nk’abinjiye mu rwego rw’abagabo.
Muri uwo muhango, abahungu bakurwa iwabo bakajyanwa mu bice byihariye bimeze nk’ingando, aho bamara hafi ibyumweru bitatu. Muri icyo gihe, bakorerwa imihango itandukanye ijyanye n’umuco wabo, harimo no kwisiga ku mubiri ibumba cyangwa ibindi bikoresho gakondo.
Mu mpera z’iyo gahunda ni bwo hakorwa igikorwa cyo gusiramura, gifatwa nk’ikimenyetso cy’uko umwana w’umuhungu yinjiye mu kindi cyiciro cy’ubuzima.
Gusa, iki gikorwa kimaze igihe kivugwaho guteza ibibazo bikomeye by’ubuzima. Bimwe mu bikorwa byo gusiramura bikorwa n’abantu badafite ubumenyi buhagije, ndetse hakaba n’aho hifashishwa ibikoresho bitagenewe icyo gikorwa, birimo ibyuma, inzembe n’imikasi.
Hari kandi aho abahungu basiramurwa batatewe ikinya, bigatuma bahura n’ububabare bukabije ndetse n’ibindi bibazo bishobora gutera urupfu cyangwa ubumuga bw’igihe kirekire.
Raporo z’ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo zigaragaza ko ikibazo atari icy’uyu mwaka gusa. Mu 2024, abahungu 93 bivugwa ko bapfuye muri uwi mugenzo, mu gihe abandi 11 batakaje burundu ubushobozi bw’imyanya yabo y’ibanga.
Raporo ya Leta ya Afurika y’Epfo igaragaza ko hagati ya 2021 na 2024, abagera kuri 322 bamaze gupfira muri uwo mugenzo.
Leta y’Afurika y’Epfo ivuga ko hari n’amatsinda y’abantu bakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ashobora kuba agira uruhare mu bikorwa bikorerwa muri izi ngando, bikongera ibyago ku buzima bw’abahungu.
Nubwo Ulwaluko ari umugenzo w’umuco umaze imyaka myinshi, impaka zirakomeje ku buryo wakorwa mu mutekano, hagamijwe kurinda ubuzima n’ubuzima bw’imyororokere bw’abahungu bawukorerwa.
Abana b'abahungu 43 bo muri Afrika y'Epfo bapfiriye mu mugenzo gakondo wo kubasiramura
Like This Post? Related Posts