Abaturage bo mu Murenge wa Jali, mu Karere ka Gasabo, barinubira ko Umujyi wa Kigali utubahirije isezerano wabahaye ryo kububakira umuhanda wa kaburimbo wari uteganyijwe gukorwa muri Kamena 2026.
Aba baturage bavuga ko Umujyi wa Kigali wabasabye gusenya inzu zabo, gutanga ibibanza no gukuraho ibindi bikorwaremezo kugira ngo umuhanda wubakwe. Bamwe bavuga ko banatanze amafaranga, bizeye ko umuhanda wari kubakwa mu gihe cyari cyaratangajwe.
Gusa, bavuga ko nubwo bakoze ibyo basabwaga, kugeza ubu muri Nzeri 2026, umuhanda utarubakwa, ibintu bavuga ko bikomeje kubagiraho ingaruka zitandukanye.
Umwe mu baturage baganiriye na BTN TV yavuze ko bamwe mu baturage bahise bubahiriza amabwiriza bahawe n’Umujyi wa Kigali, batakeka ko hari gutinda kubahiriza ibyo na wo wari wabemereye.
Ati: “Bamwe batanze ubutaka bwabo, abandi basenya inzu zabo kugira ngo hazakorwe umuhanda wa kaburimbo, ariko hari n’abatanze amafaranga no twarategereje amaso ahera mu kirere.”
Aba baturage bavuga ko kuba barubahirije ibyo basabwaga ariko Umujyi wa Kigali ntushyire mu bikorwa ibyo wabemereye byatumye bahura n’ibibazo bitandukanye birimo n'ibihombo kuko ubu bakabaye bakibyaza umusaruro ibikorwa byabo bakuyeho.
Basaba Umujyi wa Kigali kubahiriza isezerano wabahaye, ugakora umuhanda wabasezeranyijwe, kugira ngo ibikorwa bakoze byo kuwutegura bitaba imfabusa.
Ibindi birebe muri iyi video