• Amakuru / MU-RWANDA


Abana batatu bo mu Karere ka Rubavu, batewe n’inzuki z’umuturanyi ubwo bari mu gipangu, babiri bahita bapfa, mu gihe undi arimo kuvurirwa mu Bitaro bya Gisenyi.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa 31 Kanama 2026, mu Mudugudu wa Bambiro, mu Kagari ka Gikombe, mu Murenge wa Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba.

Abo bana bariwe n'inzuki barimo Inezayimana Hope w’imyaka icyenda ari na we urembeye mu bitaro bya Gisenyi mu gihe abapfuye ari Ishimwe Sugira Frank w’imyaka ine na Iganze Shami Ian w’imyaka ibiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Rwibasira Jean Bosco, yavuze ko ubuyobozi bwamenye iby’iyi mpanuka maze bwihutira gutabara abo bana bajyanwa kwa muganga.

Yagize ati: “Abana bari batatu, nyina yabasize mu rugo agiye kuvoma. Inzuki z’umuturanyi zibasanga mu gipangu zirabarya. Baratabaje abaturanyi, ariko basanze igipangu gifunze. Baracyurira babatwara ku Kigo Nderabuzima, bahageze bihutanwa ku Bitaro bya Gisenyi. Babiri bapfa bakigerayo, undi aracyari kwitabwaho.”

Kugeza ubu nyir’izo nzuki yamaze gutabwa muri yombi. Aho afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje, kugira ngo hamenyekane neza uko izi nzuki zavuye aho zororerwaga zikagera mur gipangu cy'umuturanyi zikarya abo bana.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments