• Amakuru / POLITIKI


Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yageze mu murwa mukuru wa Misiri, Cairo, ku wa Kabiri, aho yagiriye uruzinduko rugamije kugirana ibiganiro na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi, mu gihe ibihugu byombi byizihiza imyaka 70 bimaze bifitanye umubano wa dipolomasi.

Amashusho agaragaza Perezida El-Sisi n’umugore we bakira Perezida Xi Jinping n’umugore we ubwo bageraga muri Cairo, mbere y’uko hakurikiraho umuhango wo kubakira ku mugaragaro.

Kwamamaza ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi byibanze ku mibanire y’u Bushinwa na Misiri ndetse n’ubufatanye bwihariye bw’ibihugu byombi mu rwego rwa dipolomasi n’iterambere.

Uru ruzinduko rwa Perezida Xi Jinping muri Cairo ruje hashize hafi imyaka 10 kuva aheruka gusura Misiri, ubwo yari ahageze muri Mutarama 2016.

Muri urwo ruzinduko rwo mu 2016, Xi Jinping yagiranye ibiganiro na Perezida El-Sisi ndetse anitabira ibirori byo kwizihiza imyaka 60 yari imaze kuva u Bushinwa na Misiri bitangiye umubano wa dipolomasi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments