• Amakuru / MU-RWANDA

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye ku Village Urugwiro James Swan  Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni akaba n’Umuyobozi wa MONUSCO, ndetse na Huang Xia, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ibiganiro byabo bombi byabaye kuri uyu wa gatatu aho byibanze ku bibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , cyane cyane ku mpamvu z’ingenzi zitera amakimbirane amaze igihe muri aka karere.

Perezida Kagame n’aba bayobozi ba Loni baganiriye ku kamaro ko gushakira umuti intandaro z’amakimbirane, aho kwibanda gusa ku ngaruka zayo cyangwa ku bikorwa by’umutekano bimara igihe gito.

Ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC kimaze imyaka myinshi gifite ingaruka ku baturage ndetse no ku bihugu bihana imbibi na RDC, birimo n’u Rwanda.

Muri ibyo  biganiro kandi  hanagarutswe ku buryo amakimbirane yo muri ako gace ashobora kugira ingaruka ku mutekano w’u Rwanda.

U Rwanda rumaze igihe rushimangira ko umutekano warwo utatandukanywa n’ibibera hakurya y’umupaka, kandi ko gukemura ikibazo cy’akarere bisaba kureba ibibazo byacyo mu buryo bwagutse, birimo impamvu za politiki, umutekano w’abaturage n’imibanire hagati y’ibihugu.

James Swan ni Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni akaba n’Umuyobozi wa MONUSCO, ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo gufasha mu kugarura amahoro no kurinda abaturage muri RDC.

Huang Xia na we ahagarariye Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu bibazo birebana n’Akarere k’Ibiyaga Bigari, aho uruhare rwe rureba cyane cyane gushaka ibisubizo by’amahoro no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byo muri aka karere.

Ibiganiro byabereye i Kigali bibaye mu gihe hakomeje gushakwa uburyo bwafasha kugabanya amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC no guteza imbere umutekano urambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

U Rwanda rukomeje kuvuga ko gukemura intandaro z’amakimbirane ari ingenzi kugira ngo haboneke amahoro arambye, aho gukomeza guhangana n’ingaruka z’amakimbirane atarakemura ibibazo by’ibanze biyatera.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments