Kuri uyu wa kabiri taliki ya 1 Nzeri 2026 mu mudugudu wa mu Nyamabuye mu kagari ka Kimisagara mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge, hatoraguwe umurambo w’uruhinja washyizwe mu ikarito bitera benshi urujijo ku nkomoko y’uru ruhinja.
Abaturage bahageze bakeka
ko rwaba rwahajugunywe n’umubyara warwo utahise amenyekana,
Aba baturage bahamya
ko icyo gikorwa ari icy’ubunyamaswa kubona umubyeyi yikora mu nda, nyuma y’amezi
icyenda atwite agahitamo kwambura ubuzima uwo mwana yibyariye.
Ari ahageze aho ibyo
byago byabereye, yewe n’abahanyura bose bahuriza ku kuba uwo mukobwa yatinyuka
kwica umwana yabyeye ari amahano, ndetse bikwiriye kubera abanda urugeri.
Clip: Ibindi birebe
muri iyi Video