• Imikino / FOOTBALL

Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) hagati yo mu 1999-2011, Kalisa Jules yapfiriye mu Buhinde azize uburwayi.

Iyi nkuru y’akababaro kuri benshi, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026.

Urupfu rwa Jules, rwakoze ku bakunzi ba ruhago batandukanye, cyane ko ari  umugabo wabaye mu buyobozi bw’umupira w’amaguru w’u Rwanda mu bihe bitandukanye, nyuma yo kwiga amasomo arebana na ruhago.

Ubwo yatangiraga ibikorwa bya Siporo, ni ubwo Kalisa yari Komiseri ushinzwe imikino muri Kaminuza y’u Rwanda, ariko izina rye rikura cyane ubwo yagirwaga Umuyobozi wa FERWAFA.

Mu 1999 yahawe akazi muri FERWAFA, kugira ngo ategure imikino y’irushanwa rya CECAFA Challenge Cup ryahuje amakipe yo mu Karere ka Afurika y’Ibursirazuba n’iyo Hagati, icyo gihe Rwanda B yegukana irushanwa.

Mu 2000, yahawe impamyabushobozi y’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) mu bijyanye n’imiyoborere, amategeko n’ikiremwamuntu. Yazikuye muri kaminuza eshatu ari zo De Montfort University mu Bwongereza, SDA Bocconi School of Management mu Butaliyani na University of Neuchâtel mu Busuwisi.

Hagati ya 2003 na 2006 Kalisa yakoreye igerageza ry’amasomo ye mu Bubiligi, mbere yo kugirwa Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, ubwo yagirirwaga icyizere na Gen (Rtd) Jean Bosco Kazura wari Perezida wa FERWAFA.

Aba bombi beguye kuri izi nshingano ku mpamvu zabo bwite mu 2011.

Kalisa yari umwe mu bagirirwaga icyizere n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), aho yajyaga agirwa umwe mu bahuzabikorwa b’imikino ikomeye y’amarushanwa ategurwa na yo.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments