• Imikino / FOOTBALL

Ikipe ya Honest Auto vehicle Garage yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ryateguwe  n’Ihuriro ry’amagaraje mu Rwanda ku bufatanye na PSF .

Iri rushanwa ryatangijwe ku wa 22 kanama 2026 ryitabirwa  n’amakipe ane  yakuranyemo  kugeza habonetse abiri yageze ku mukino  wa nyuma .

Ku wagatandatu tariki  05 Nzeri nibwo kuri Tapis Rouge  habereye umukino wa nyuma wahuje ikipe ya Honest Auto Vehicle  Garage na Akagera  Motors Fc umukino warangiye  ikipe ya  Honest Auto Garage Vehicle itsinze  ibitego 4 kuri 1   iya Akagera Motors Fc .

Uwo mukino  wabereye kuri Tapis Rouge wari witairiwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za leta ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier league  Hadji Mudaheranwa Yussuf  na bndi benshi .

Ubwo  uwo mukino wari ugeze  gice cya Mbere  bamwe mu bayobozi bari bitabiriye  uw mukino batanze ubutumwa ku rubyiruko barushishikariza kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no kwitandukanya no kunywa  Inzoga zitujuje  ubuziranenge  rugahaguruka  rukagora cyane ko arirwa Rwanda rw’ejo

Visi Perezida wa mbere w’Urugaga rw’Amagarage mu Rwanda, Niyitegeka Jean Eric, yavuze ko ari rushanwa bifuza kwagura kandi rikazaba ngarukamwaka.

Yakomeje yishimira uko iry’uyu mwaka ryagenze kandi ubutumwa bifuzaga kuritangiramo bwatanzwe.

Ati “Aya marushanwa ni ubwa mbere abaye mu rugaga rwacu. Yateguwe kubera impamvu z’ibihe turimo ariko yahoraga yifuzwa. Byahuriranye n’uko hari igikorwa cyo kurwanya Ibiyobyabwenge, ibyuma, inzoga z’inkorano, uburara, urugomo n’ibindi.”

“Duhita tuvuga tuti ko dusanzwe dufite abantu, aho twatangira ubutumwa kandi ubwiganze bw’abakora mu magarage usangamo urubyiruko. Ni bwo rero hatangiye aya marushanwa ariko atangira duhereye ku yo twari bugufi bwayo.”

Jean Eric yakomeje avuga ko impamvu yatumye batangirana amakipe make ari uko bifuzaga gukora irushanwa riri ku rwego rwiza kandi rushimishije.

Ikipe ya Honest Auto vehicle Garage yegukanye iri  rushanwa  yahembwe  Miliyoni Imwe  y’amanyarwanda naho akagera Motors FC  ihabwa ibihumbi 500 by’amanyarwanda

 



















Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments