Mu karere ka Nyanza umurenge Mukingo na Kigoma baravuga ko babuze ubushobozi bwo kujyana abana ku ishuri biturutse ku kuba amatungo yabo atemerewe kujyanwa ku isoko, mu gihe bo bemeza ko icyorezo cyarangiye bagasaba ko bakomorerwa.
Aba baturutse
basaba ko bakoroherezwa amasoko y’amatungo agafungurwa bakabona aho bakura
amafaranga yo kujyana abana ku ishuli. Bagaragaza ko ba Veterineri bagiye
basuzuma amatungo arwaye bakaba ariyo bashyira mu kato andi agakingirwa, ubundi
amazina agafashwa kugezwa ku isoko.
Ministiri w’ubuhinzi
n’ubworozi Dr Ndabamenye Telesphore atanga icyizere ko akurikije aho gahunda yo
gukingira igeze, vuba aha gucuruza amatungo birongere gukomeza bisanzwe.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buvuga
ko bakomorewe ubu bemerewe kujyana amatungo ku Isoko.
Ibindi
bikurikire muri iyi Videwo