• Amakuru / POLITIKI


Guverinoma ya Singapore yatangaje ko igiye kongera imishahara y’abaminisitiri n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu, harimo na Minisitiri w’Intebe Lawrence Wong, usanzwe ari we muyobozi wa politiki uhembwa menshi ku isi.

Lawrence Wong azongererwa umushahara wa buri mwaka ku buryo uzava kuri miliyoni 2.2 z’amadolari ya Singapore ukagera kuri miliyoni 3.6. Ibi bihwanye n’izamuka rirenga 60%, aho umushahara we mushya uzaba hafi miliyoni 2.8 z’amadolari ya Amerika ku mwaka.

Wong yavuze ko amafaranga azaba yiyongereye ku mushahara we azajya ayatanga mu bikorwa byo gufasha abatishoboye mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Minisitiri w’Intebe wa Singapore yavuze ko kongera imishahara y’abaminisitiri ari ngombwa kugira ngo igihugu gikomeze gukurura abantu bafite ubushobozi n’ubumenyi buhanitse bakajya mu buyobozi.

Guverinoma ya Singapore imaze igihe ivuga ko guhemba abayobozi neza bishobora gufasha igihugu gukomeza kugira ubuyobozi bufite ubushobozi ndetse no kugabanya ibyago bya ruswa.

Gusa, iki cyemezo cyanenzwe na bamwe mu baturage ba Singapore, cyane cyane mu gihe hari impungenge zijyanye n’imirimo ndetse n’izamuka rikomeje kugaragara ry’ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi.

N’ubwo umushahara mushya utaragera ku gipimo giteganyijwe, Lawrence Wong yari asanzwe ari mu bayobozi ba politiki bahembwa menshi ku isi. Umushahara we mushya uzamurira kure y’abandi bayobozi bakuru bafite imishahara iri hasi cyane ugereranyije n’uwa Singapore.

Umuyobozi uza hafi ye ni Umukuru w’Ubutegetsi bwa Hong Kong, John Lee, uhembwa hafi ibihumbi 719 by’amadolari ya Amerika ku mwaka.

Akakurikirwa na Perezida w’u Busuwisi, Guy Parmelin, uhembwa hafi ibihumbi 606 by’amadolari ya Amerika ku mwaka.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, we ahembwa amadolari 400.000 ku mwaka, mu gihe Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Andy Burnham, ahembwa hafi amadolari 230.000 ku mwaka.

Iri zamuka ry’umushahara wa Lawrence Wong ryongeye gutangiza impaka ku mafaranga abayobozi bakuru ba Leta bakwiye guhembwa, cyane cyane ku bijyanye no guhuza umushahara w’abayobozi n’imibereho y’abaturage ndetse n’ikiguzi cy’ubuzima.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments