• Amakuru / POLITIKI


Guverinoma ya Kenya yahaye abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse iminsi 90 yo gutunganya ibyangombwa byabo bibemerera kuba muri icyo gihugu, gukora ndetse no gukora ubucuruzi mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Kenya, Hussein Mohammed, yavuze ko iki gikorwa kizakorwa ku bufatanye n’ambasade zihagarariye ibihugu by’abanyamahanga muri Kenya. Ibi ngo bizabaha “amahirwe akwiye kandi asobanutse” yo gutunganya ibyangombwa byabo ndetse n’imikorere y’ubucuruzi bwabo.

Itangazo rya Guverinoma ya Kenya rigira riti: “Mu minsi 90 iri imbere, Leta izakora igikorwa giteguye neza cyo gufasha abarebwa n’iki kibazo kubahiriza ibisabwa n’amategeko.”

Nyuma y’iyo minsi 90, ibisabwa bijyanye no kwinjira no gutura muri Kenya, impushya zo gukora, kwandikisha ubucuruzi ndetse n’impushya zo kubukora bizashyirwa mu bikorwa “nta kujenjeka”, hubahirijwe amategeko n’inzira ziteganywa.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’amabwiriza yatanzwe na Perezida William Ruto, aho yavuze ko ubucuruzi buciriritse, burimo ubucuruzi bwo ku mihanda no mu maduka mato, bukwiye guhabwa Abanyakenya.

Aya mabwiriza yari amaze guteza impungenge mu banyamahanga bakorera muri Kenya, cyane cyane Abarundi bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse.

Guverinoma ya Kenya kandi iri kunoza umushinga w’itegeko uri mu Nteko Ishinga Amategeko, ugamije gushyiraho “uburyo busobanutse, buboneye kandi buzwi neza” bwo kugena ibikorwa by’ubucuruzi buciriritse bishobora gukorwa n’abaturage ba Kenya.

Izo mpinduka ziteganyijwe zizagena ibikorwa bizaba bigenewe Abanyakenya gusa, ariko kandi zikanarinda uburenganzira bw’abanyamahanga bafite ibyangombwa byemewe n’amategeko byo gukora, gushora imari cyangwa gukora ubucuruzi muri Kenya.

Guverinoma ya Kenya yanaburiye abaturage kwirinda gutoteza, guhohotera cyangwa gutera ubwoba abanyamahanga.

Itangazo rigira riti: “Impungenge zijyanye n’amahirwe yo kwiteza imbere mu bukungu ntizishobora na rimwe kuba impamvu yo gukumira abandi, kurenga ku mategeko cyangwa guhohotera abandi.”

Iki cyemezo kandi gikurikiye akajagari kabereye i Nairobi, aho Abarundi benshi bakoraniye ku biro by’Ambasade y'u Burundi muri Kenya, kubera impungenge batewe n’amabwiriza mashya arebana n’ubucuruzi buciriritse.

Guverinoma y’u Burundi na yo yari yagaragaje impungenge ku buryo bamwe mu baturage bayo baba muri Kenya bari batangiye gufatwa no guhohoterwa, isaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments