Ibiganiro by’aba bayobozi byabaye mbere y’Inama Mpuzamahanga yiga ku byerekeye ibyogajuru n’ikirere, International Space Summit, iri kubera i Paris.
Mu biganiro byabo, Perezida Kagame na Khaled El-Enany bibanze ku bufatanye hagati y’u Rwanda na UNESCO, cyane cyane mu nzego z’ingenzi zirimo uburezi, ubumenyi n’ikoranabuhanga, kubungabunga umurage ndangamuco ndetse no kubika no kubungabunga amateka n’urwibutso.
U Rwanda rukorana na UNESCO mu bikorwa bigamije guteza imbere uburezi n’ubumenyi, guteza imbere ikoranabuhanga ndetse no kurinda umurage ndangamuco n’amateka bifite agaciro ku Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.
Ibiganiro bya Perezida Kagame n’Umuyobozi Mukuru wa UNESCO bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushimangira uruhare rw’ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubufatanye mpuzamahanga mu guteza imbere igihugu.