Abaturage bakoresha ikiraro giherereye mu gace ka Nyamata, gihuza Akarere ka Musanze n’Akarere ka Nyabihu, barasaba ko cyasanwa mu buryo burambye, kuko bavuga ko kimaze igihe kirekire cyarangiritse bikomeye, bikaba bibabangamira ndetse bikabatera impungenge ku mutekano.
Iki kiraro gihuza Umurenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze n’Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu. Abaturage bagikoresha bavuga ko cyamaze igihe kirekire cyarangiritse ku buryo ibinyabiziga bitagishobora kukinyuraho.
Aba baturage bavuga ko iyangirika ry’iki kiraro ryabashyize mu bwigunge, kuko bibagora kugenderana no guhahirana hagati y’uturere twombi. Bavuga kandi ko hari abantu bagiye bagwa muri iki kiraro, bamwe bakahasiga ubuzima, bityo bagasaba ko cyasanwa mu maguru mashya.
Bitewe n’igihe iki kiraro kimaze cyarangiritse, abaturage bavuga ko cyabaye nyirabayazana w’ibibazo bitandukanye, birimo kubangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu. Basaba ko cyakorwa mu buryo burambye kugira ngo abaturage b’uturere twombi bave mu bwigunge kandi bagire umutekano mu gihe bakoresha iki kiraro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, kamwe mu turere duhuriye kuri iki kiraro n’Akarere ka Nyabihu, buvuga ko bugiye kohereza itsinda ry’abatekinisiye kugira ngo risuzume imiterere y’iki kiraro ndetse hamenyekane ibikenewe kugira ngo gisanwe.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Madame Uwanyirigira Clarisse, yavuze ko nyuma y’isuzuma ry’abatekinisiye, ubuyobozi bw’uturere twombi buzaganira ku buryo iki kiraro cyakorwa.
Uretse ikibazo cy’ikiraro, abaturage banagaragaza ko imihanda igishamikiyeho yangiritse cyane. Basaba ko na yo yakorwa kugira ngo byorohereze abaturage kugera ku kiraro, guhahirana no kugendererana hagati y’Akarere ka Musanze n’Akarere ka Nyabihu.
Abaturage bavuga ko gukemura ikibazo cy’ikiraro n’imihanda igana kuri cyo byafasha cyane mu guteza imbere ubuhahirane n’imibereho y’abatuye muri utu turere twombi.