Poilisi y’u
Rwanda yatangaje ko yafashe abantu 16 bakekwaho ubujura bwo gutega abantu
bakabambura ibyo bafite ku ngufu birimo telefone, amafaranga n’ibindi ndetse
bakanabakorera ibikorwa by’urugomo.
Polisi
yatangaje ko abafashwe bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali mu
tugali twa Nyabugogo, Kigali,Ruliba na Mwendo nyuma y’uko abaturage bo muri ibi
bice bagaragarije inzego z’umutekano n’izibanze ko babangamiwe n’amabandi
abategera mu nzira.
Ku bufatanye
n’inzego z’ibanze n’abatutage, Polisi yatangije umukwabo wo gufata ayo mabandi
kuva tariki ya 01-09 Nzeri 2026 aho hafashwe abantu 16, mu tugali tune aho kuri
ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigali.
Polisi y’u
Rwanda yavuze ko abafashwe bemeye ko bategaga abaturage bakabambura ndetse
bakanabakomeretsa, banemera ko banywaga ibiyobyabwenge.
Umuvugizi wa
Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko abakwekwaho
ubujura bafashwe biturutse ku bufatanye n’abaturage ndetse ko bose bagiraga
uruhare mu bujura ku muhanda uva Nyabugogogo-Giti cy’inyoni kugera kuri Ruliba.
Ubu bugizi
bwa nabi bwakorerwaga abaturage bazinduka ndetse n’abataha bava mu bikorwa
bitandukanye mu gice cya Nyabugogo, byumwihariko ahitwa mu Kamenge.
CIP
Gahonzire yavuze ko mu bafashwe harimo n’aburiraga imodoka zitwara
imizigo bakazipakurura zigenda ndetse ko hari n’abandi bafatiwe mu Kagali
ka Mwendo batoboraga amazu y’abaturage.
Polisi y’u
Rwanda yijeje abaturage umutekano usesuye ndetse ko hafashwe ingamba zo gukaza
umutekano cyane cyane mu masaha ya n’ijoro.
Yasabye
abaturage gukorana n’inzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze batanga
amakuru ku bantu bose bazwiho gukora ibikorwa by’ubujura kugirango bafatwe.
Polisi y’u
Rwanda kandi yaburiye abantu bose bishora mu bikorwa by’ubujura ndetse n’ibindi
byaha bitandukanye kwitandukanya nabyo bagashaka ibindi bakora byemewe
n’amategeko.