Mu
gihe uruganda rw’ibijyanye n’imideli rukomeje kwaguka cyane
mu Rwada Unity Model Management ku bufatanye na Ozone Entertainment na
Safashion bongey gutegura ibirori
bya Rimba Fashion Show ku nshuro ya
kabiri .
Nkuko
twabitangarijwe ‘abari kubitegura ibi birori bizahuriramo abanyamideli bazwi cyane hano mu Rwanda biteganyijwe ko
bizabera muri Area 51 ku Kicukiro kuri uyu wa
gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2026
Iki
gikorwa kije mu gihe uruganda rw’imideli mu Rwanda rukomeje kwaguka no
kwerekeza ku rwego mpuzamahanga. Mu myaka ishize, ibirori by’imideli byagiye
bihuza designers, models, creatives n’abakora mu myidagaduro, bigafasha
kugaragaza impano nyinshi z’Abanyarwanda no kuzihuza n’amahirwe yabyara
umusaruro.
Ku
nshuro ya kabiri, RIMBA Fashion Show igamije kuba ibirori birenze runway
isanzwe, ahubwo ikaba urubuga ruhuza imideli, umuco n’ubuhanzi bwa Afurika
n’icyerekezo mpuzamahanga. Hazagaragazwa abanyamideli n’abakora imyambaro, mu
rwego rwo kwerekana ubuhanga n’ubushobozi biri mu ruganda rw’imideli mu Rwanda.
Iki
gikorwa kandi gifite intego yo gufasha abakora ibijyanye n'Imideli ikorerwa mu Rwanda kugera ku
rwego mpuzamahanga, no guteza imbere impano z’Abanyarwanda kugira ngo
zidahagararira ku isoko ry’imbere mu gihugu gusa, ahubwo zibashe no guhangana
ku rwego mpuzamahanga.
Muri
iri joro kandi hazatangwa ibihembo ku bantu n’abakora mu ruganda rw’imideli
bitwaye neza kurusha abandi mu mwaka wa 2025. Ibi bihembo bizaba bigamije
gushimira no kumenyekanisha ibikorwa by’indashyikirwa by’abanyamideli,
designers n’abandi bagize uruhare mu guteza imbere uruganda rw’imideli mu
Rwanda.
Red Carpet izatangira saa 5:00 PM, naho igitaramo nyirizina gitangire saa 6:00 PM muri Area 51, Kicukiro.