• Amakuru / MU-RWANDA


Abaturage batuye mu gace ka Kimirabahashyi, hafi ya Singapore, mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Musave, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, baravuga ko bakomeje guhura n’ikibazo cy’umutekano muke n’ubwambuzi bukorerwa muri aka gace.

Aba baturage bavuga ko ubwambuzi bukomeje kubatera impungenge, kuko hari abantu bamburwa imitungo yabo, cyane cyane mu masaha y’umugoroba no mu gihe cy’ijoro.

Bamwe mu baturage baganiriye na BPlus TV bavuga ko iki kibazo kimaze igihe kibangamira imibereho yabo, ndetse ko batinya ko mu gihe kitakemuwe vuba gishobora gukururira abantu ibindi bibazo bikomeye, birimo no kuba hari ushobora kubura ubuzima.

Umwe mu baturage yagize ati: “Ubu bwambuzi buraduhangayikishije cyane. Turasaba ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo umutekano wacu urusheho kubungabungwa, kuko nibikomeza bishobora kuvamo imfu.”

Abaturage bavuga ko nubwo batanga amafaranga agenewe umutekano, ikibazo cy’ubujura n’ubwambuzi kigikomeje kugaragara muri aka gace.

Bavuga ko hakenewe irondo ry’umwuga kandi rifite ubushobozi buhagije bwo guhangana n’abakora ibikorwa by’ubwambuzi, kugira ngo abaturage babashe gutura no gukora ibikorwa byabo batekanye.

Basaba inzego z’umutekano kongera ingamba zo gucunga umutekano muri Kimirabahashyi, cyane cyane mu masaha y’ijoro, ndetse no gukurikirana abantu bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubwambuzi.

Abaturage bavuga ko bafite impungenge ko, mu gihe nta ngamba zihamye zafatwa, ikibazo gishobora gukomeza gukura no kugira ingaruka ku mutekano w’abaturage n’ibyabo.

Bityo, basaba inzego bireba kubaha igisubizo kirambye, aho kuba ikibazo cyakomeza kuvugwa gusa ariko ibikorwa by’ubwambuzi bigakomeza.

Ibindi birebe muri iyi Video


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments