Abanyeshuri
26, barimo abakobwa 20 n’abahungu batandatu, bishwe n’inkongi y’umuriro i
Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashyinguwe ku wa
Gatandatu mu muhango waranzwe n’agahinda gakomeye.
Aba bana
bapfuye ku wa Kane nyuma y’uko inkongi y’umuriro yadutse mu gihe bari mu
ishuri, igatera ubwoba n’akajagari byakurikiwe no kugwirirana kw’abanyeshuri
bashakaga gutoroka.
Amakuru ya
UNICEF avuga ko abandi bana 25 bakomeretse muri iyo mpanuka. Raporo
y’abagenzuzi ba Minisiteri y’Uburezi muri RDC igaragaza ko bamwe mu bana
bapfuye bakandagiranwa nyuma yo kugwa hasi, mu gihe abandi bishwe no kubura
umwuka ubwo bari bafungiranye mu nyubako.
Kugeza ubu,
impamvu yatumye umuriro ufata ntiramenyekana. Abagenzuzi bagaragaje ko umuriro
watangiriye ahantu hatatu hatandukanye, aho buri hantu hari hatandukanyijwe
n’intera igera kuri metero 500.
Abategetsi i
Kinshasa ndetse n’umutwe wa M23 ugenzura Bukavu kuva muri Gashyantare 2025,
batangaje ko hatangijwe iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.
Nyuma y’iyi
mpanuka, M23 yatangaje iminsi itatu y’icyunamo ku rwego rw’igihugu, mu gihe
abaturage benshi ba RDC bagaragaje agahinda gakomeye.
Usibye
abantu 26 bahasize ubuzima n’abandi 25 bakomeretse, iyo nkongi yibasiye igice
kinini cy’umujyi wa Bukavu gituwe cyane, irimbura amazu amagana.
Abaturage
benshi basigaye badafite aho kuba, mu gihe inzego z’ibanze zatangiye gushakisha
uburyo bwo kubafasha.
Bukavu,
umujyi uherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, usanzwe uzwiho guhura
n’inkongi z’umuriro zikomeye. Ubucucike bw’amazu, ubushobozi buke bwo kuzimya
umuriro ndetse n’imiyoboro y’amashanyarazi itemewe, ni bimwe mu bikunze kuvugwa
nk’impamvu zituma umuriro ukwira vuba.
Mu Ukwakira
2025, indi nkongi i Bukavu yahitanye abantu 14, barimo abana 12.
Umuganga
w’Umunyekongo akaba n’uwahawe Nobel Peace Prize, Denis Mukwege, yasabye ko
habaho ubufasha bwihutirwa ku baturage ba Bukavu. Yavuze ko ibyago bikomeje
kuba mu duce tugenzurwa na M23 bidakwiye kurangirira ku magambo yo
kwihanganisha imiryango gusa, ahubwo ko hakenewe ingamba zifatika zo gufasha
abaturage.
Like This Post? Related Posts