• Amakuru / MU-RWANDA

 

Polisi  y’igihugu ikorera mu Karere ka Gasabo mu Mirenge ya Kinyinya na Gikomero kuri uyu  wa kabiri  tariki ya Tariki ya 15/09/26,  yataye muri yombi  abantu 10 bateka kanyanga n’abacuruza inzoga z’ibyuma ziri ku rutonde rw’ibinyobwa bitemewe gucururizwa mu Rwanda no kunyobwa n’abaturage kuko zigira ingaruka ku buzima bw’abaturage harimo no Kubica.

Mu Murenge wa Kinyinya mu Kagali ka Kagugu mu Mudugudu wa Giheka hafatiwe umugabo witwa Kanezaa Faustin w’imyaka 37 ufite akabari kwitwa Marie Therese, yafashwe acuruza inzoga z’ibyuma amoko 25 atandukanye agizwe n’amacupa 253, izi nzoga zose zamenwe naho Kaneza wazicuruzaga afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinyinya ngo akurikiranwe n’amategeko ku cyaha cyo gucuruza ibinyobwa bitemewe byaciwe mu Rwanda.

Mu murenge wa Gikomero mu kagali ka Murambi, mu Mudugudu wa Rugarama hafatiwe abantu 09 batekaga kanyanga barabigize umwuga, aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bafatwa bamwe batetse kanyanga abanda bayicuruza mu ngo zabo, hafashwe Kanyanga Litiro 20, hanafatwa bimwe mubyo bayikoramo byitwa Merase Litiro 560.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru aba bantu bagafatwa ndetse n’ibinyobwa bitemewe bacuruzaga bigafatwa bikamenwa bitarangiza abaturage.

By’umwihariko mu Murenge wa Gikomero hari hamaze iminsi hari amakuru ko hari abantu batekera kanyanga mu bihuru yamara gushya bakaza kuyigurisha mu baturage, aba bose bahafatiwe bari bamaze iminsi bashakishwa kuko bamenyaga ko inzego ziri kubashakisha bagahungira mu yindi mirenge yageranye na Gikomero, abafashwe bose bafungiye kuri  Sitasiyo ya Gikomero ngo bakorerwe amadosiye.

Abaturage baributswa ko kanyanga ari ikiyobyabwenge kitemewe mu Rwanda, abishora mu gukora kanyanga ndetse no kuyinywa baraburirwa ko uzajya abifatirwamo azajya ahanwa harimo no gufungwa igihe kirekire.

CIP Gahonzire kandi yakomeje aburira abaturage bahishe inzoga z’ibyuma kuzitwara ku Mirenge yabo zikamenwa kuko uzajya azifatanwa azajya afatwa nk’umuntu wigometse ku mategeko kandi afite umugambi wo kuroga abaturage abaha ibintu bitemewe kunyobwa kuko byica abaturage.

Abaturage baragirwa inama yo kwirinda kunywa ibyuma ndetse n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo harimo indwara zidakira ndetse no kubura ubizima.

 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments