• Imyidagaduro / ABAHANZI

Yvan Muziki yahaye impano y’imodoka Marina bamaze igihe bakundana ndetse anaherutse gufata icyemezo cyo kwambika impeta bakiyemeza gutangirana urugendo rwo kuzabana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa ‘Mercedes-Benz C-Class Yvan Muziki yayihaye Marina nk’impano yamugeneye.

 Nyuma yo kwakira  iyo mpano yahawe n’Umukunzi we Marina abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko yishimiye impano yahawe n’umugabo we amushimira urukundo amweretse ndetse nawe amusezeranya kurumwishyura no kuzamuba hafi igihe  cyose

Ku ruhande rw’umuhanzi Yvan Muziki yavuze ko iyi modoka yayihaye Marina nk’impano, ati “Nta kintu kidasanzwe cyabaye, ni impano nahaye umugore wanjye mushimira urukundo dukundana.”

Mu ijoro ryo ku wa 13 Gashyantare 2026 ubwo Yvan Muziki yamurikaga album ye ya mbere yise ‘Inganzo ntahangarwa’, nibwo yamutung maze amwambika impeta bemeranya kurushinga.

Mu kiganiro baherutse kugirana n’itangazamakuru bahamije ko bari mu myiteguro y’ubukwe icyakora bagira ibanga itariki n’ukwezi bazabukorera, gusa bahamya ko ari muri uyu mwaka.

Marina na Yvan Muziki uretse kuba bakundana ndetse baranemeranyije kubana, bakunze no gukorana umuziki ndetse by’umwihariko bahuriye mu ndirimbo nka Intare batinya, Urugo ruhire n’izindi nyinshi bahuriyemo.




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments