Orchestre
Impala iri mu matsinda yagize ibigwi bikomeye mu muziki w’u Rwanda, iri mu
myiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 bamaze batanga ibyishimo ku
bakunzi b’umuziki.
Niba
warakunze indirimbo nka Nkumbuye umwana twarerwanywe, Zuba ryanjye, Cyo ngwino,
Mbega ibyago, Aliya, Niba utaravuzwe,Adela Mukasine n’izindi nyinshi ngufitiye
inkuru nziza y’uko ugiye kongera kuzibyinana na Orchestre Impala yitegura
kwizihiza imyaka 50 bamaze.
Munyanshoza
Dieudonné uri mu baririmba muri Orchestre Impala, yatengaje ko amakuru y’uko bari mu myiteguro y’igitaramo
cyo kwizihiza imyaka 50 bamaze mu muziki ari impamo.
Ati “Ni byo
turi gutegura igitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 Orchestre Impala imaze mu
muziki, kizabera muri Camp Kigali ku wa 28 Ugushyingo 2026. Uretse twe
dutekereza ko hari n’abandi bahanzi tuzafatanya byinshi muzabimenya mu minsi
iri imbere.”
Orchestre
Impala yavutse mu myaka ya 1975 ishingwa n’abarimo Sebanani André ’Pépé La
Rose’ na Sebigeri Paul ’Mimi La Rose’, nyuma hiyongeraho abandi barimo Gasasira
Jean Félix ’Soso Mado’, Kalimunda Jean Pierre ’Kali wa Njenje’, Rubangura
François ’Maître Rubangi’, Gasigwa Abdallatif ’Tubi Lando’ na Ngenzi Fidèle
’Fidèle le Jacard’.
Orchestre
Impala ni itsinda ry’abacuranzi ryakunzwe cyane guhera mu 1975, kugeza mu 1990
ubwo ryacikagamo ibice, abandi bitaba Imana barimo Sebanani Andre wishwe muri
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu 2013 ni
bwo Orchestre Impala yongeye gukora irimo abaririmbyi babiri mu bahoze mu ya
mbere ari bo Sebigeri Paul [Mimi La Rose] na Ngenzi Fidele.
Bongeyemo
abandi baririmbyi n’abacuranzi barimo Munyanshoza Dieudonné uzwi mu nka
Mibirizi.
Nyuma yo kongera gucuranga, Orchestre Impala yakunze gucurangira muri za hoteli no mu tubari, ibimenyerewe nk’igisope. Ibitaramo bakoze birimo abantu benshi ni bike cyane bafatwaga nk’abo batari abahanzi.